Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg, no kwirinda uducurama haba kutwegera no kudukoraho kuko ari two twagaragaye ko twazanye icyorezo cya Marburg.
Mu butumwa bwatambutse muri Video yanyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubuzima Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kumenya amakuru y’uko icyorezo cya Marburg cyaturutse ku muntu wandujwe n’agacurama ari byiza kuko bizatuma u Rwanda rubasha kujya ruhangana n’ibyorezo.
Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bashobora kumva ko uducurama ari two twazanye iki cyorezo bakaba bakwihutira kujya kuturwanya no kuduhiga aho turi atari wo muti ahubwo ko umuti ari ukwirinda kudukoraho no kujya kudusagarira aho tuba.
Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo dushobora kubanduza. Kutwamagana ntabwo ari wo umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”
Impamvu Minisitiri w’Ubuzima abuza abanyarwanda kutegera uducurama no kuturwanya nuko dukunda gusohora amatembabuzi ndetse aho tuba hari umwanda ushobora kubonekamo iyo Virusi umuntu akaba yakwandura akaba ari nacyo cyava mu kwandura iki cyorezo.
Minisitiri avuga ko kubufatanye n’izindi nzego barimo barashyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira uburyo izi virusi zituruka ku nyamaswa zateza ibyorezo mu bantu.
Ati “ Tuzakomeza ubufatanye mu guhangana n’ibyorezo hakoreshwa uburyo bwo gukingira ndetse n’inama zifasha abaturage kwirinda kwandura. Izo nama zirimo kudakora kunyamaswa”.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bipimo 93 byafashwe tariki 27 Ukwakira 2024, byagaragaje ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg ndetse ntawapfuye mu gihe abarimo kuvurwa kugeza ubu ari abantu batatu gusa naho abakingiwe bamaze kuba 1583.
Umurwayi wanduye icyorezo cya Marburg ahabwa ubuvuzi bw’ibanze ndetse agahabwa ubujyanama mu by’ihungabana n’itsinda ry’abanganga rishinzwe kwita ku bamaze gukira mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.
Uwanduye iki cyorezo aba ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 21. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi ndwara idakwirakwizwa binyuze mu mwuka.
Nubwo hafatwa ingamba zitandukanye kandi umubare w’abandura iki cyorezo wagabanutse ku kigero gishimishije Minisiteri y’Ubuzima isaba buri munyarwanda wese gukomeza kwimakaza isuku aho ari hose ndetse uwagaragaje ibimenyetso birimo kubabara umutwe, guhinda umuriro cyane, gucibwamo no kuruka, kwihutira kujya kwa muganga.