Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iravuga ko igiye gukorana na ba nyiri mbuga nkoranyambaga mu guhana abazifashisha bahahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abiganjemo urubyiruko rukoresha izi mbuga mu Rwanda bavuga ko leta ikwiriye guhana bene abo bantu.
Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X, Facebook, TikTok, Instagram n’izindi, babona bamwe mu bari mu bihugu bya kure bifashisha izi mbuga bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abiganjemo urubyiruko rukoresha izi mbuga mu Rwanda, bavuga ko biyemeje kuzikoresha nabo banyomoza abagoreka nkana amateka y’u Rwanda, aho bamwe banahakana, bakanapfobya Jenoisde yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urubyiruko kandi rusanga Leta yahagurikira bene abo bantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bifashishije imbuga nkoranyambaga, bakajya babihanirwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abazakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bazakurikiranwa.
Abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga ku mbuga nkorantambaga bari mu byiciro bibiri, birimo abazwi n’abandi biyise amazina utapfa kumenya imyirondoro yabo.