Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imyidagaduro

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani

igire
igire Yanditswe October 31, 2024
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuzafunga Miss Muheto Divine Nshuti umwaka n’amezi umunani kubera ibyaha ashingwa birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye, kugonga ibikorwaremezo, gutwara na ruhushya no guhunga.

Ibi ubushinjacyaha bwabisabye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo Miss Nshuti Muheto Divine yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru yagonze ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Nyuma yo kugonga ngo yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze nibwo yahasanze polisi ayibwirako atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Miss Nshuti Muheto atari ubwa mbere akora ibyo kuko ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Divine Muheto ngo yarapimwe bigaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi umuntu atagomba kurenza 0.8.

Bwasabye ko Urukiko kumuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho bityo agahanishwa gufungwa Umwaka umwe n’amezi umunani ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 220,000 Frw.

Miss Muheto wari wunganiwe n’abanyamategeko batatu yemera ibyo ariko agahakana ko atigeze ahunga.

Yagize ati: “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga.

Ndetse ngo yagumye gutegereza Polisi ngo ize irebe uko byifashe.

Umunyamategeko we yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Yagaragarije urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024, saa Cyenda z’amanywa

You Might Also Like

Abanyarwanda bahisemo amakipe azabahoza amarira nyuma y’isezererwa rya APR BBC muri BAL

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG-[AMAFOTO]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Kigali Triennial 2024

Miss Nishimwe Naomi yemeje igihe cy’ubukwe bwe

Yvonne Kabarokore Azahagararira u Rwanda Muri Miss Planet International

igire October 31, 2024 October 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?