Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kumvikana mu itangazamakuru mu ntangiriro za 2022, kuva icyo gihe ntibahwemye kugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga za bo uko bameranye.
Ibintu ababakurikira bagaragazaga ko bishimira bituma tariki ya 01 Mutarama 2024, Michael Tesfay abahamiriza ukuri, afata umwanzuro yambika Miss Naomi impeta amusaba ko kuzamubera umugore na we arabyemera.
Mu kiganiro Miss Nishimwe Naomi yagiranye na Radio Rwanda tariki 17 Gashyantare 2024, yagarutse ku buryo abonamo umukunzi we.
Ati: ”Sinzi uko namugusobanurira ariko Michael Tesfay ukuntu namusobanura ni umuhungu ufite ikinyabupfura, ucisha make, utameze nk’abandi bose mu maso yanjye, akunda Imana kandi nanjye unkunda.”
Avuga ko nyuma yo kwambikwa impeta ubu imyiteguro y’ubukwe irimbanyije. Ati: “Gahunda z’imyiteguro zimeze neza, ubukwe tubufite mu kwezi k’Ukuboza itariki tuzayibamenyesha vuba.”
Miss Naomi avuga ko uretse kuba Nyampinga w’u Rwanda yiyumvamo n’izindi mpano.
Ati: ”Mfite ibindi nkora ku ruhande, ndi umushoramari, niyumvamo impano yo gukina umupira, gukora sport zo koga.”
Yemeza ko kugeza ubu atariyumvisha uko yambitswe impeta, nubwo yakekaga ko bigomba kubaho.
Mu gihe umukunzi we ari umunyamahanga, Miss Naomi avuga ko kuba ahandi hatari mu Rwanda igihe cy’umwaka byamugora.
Ati: ”Mbonye akazi mu bindi bihugu najyayo, ariko sinibona ndi ahandi hantu amezi, umwaka ntari mu Rwanda kuko ni mu rugo.”
Miss Naomi avuga ko kuba ababyeyi be barababaga hafi bakabagira inama byabafashije kurwanya ibishuko banyuragamo.
Uretse kuba arimo gutegura ubukwe, Naomi arimo no kwita ku mushinga we wo guhuza abantu n’abanganga b’ubuzima bwo mu mutwe binyuze ku ikoranabuhanga.
Ni umushinga afatanya na Micheal Tesfay bitegura kurushinga.