Umunyamideri Moses Turahirwa wamamaye nka Moshions mu ruganda rw’Imyidagaduro cyane cyane mu ruhando rw’imideri yatakambiye urukiko asaba ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ari gucikanwa n’amasomo yicyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Kuri uyu wa mbere nibwo Moses Turahirwa yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho ajuririra icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 15 Gicurasi 2023, ruvuga ko akwiye gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa ufungiwe muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge iri I Mageragere, kuri iyi nshuro, bitandukanye n’iminsi yabanje, yitabye urukiko yambaye impuzankano iranga abagororwa ndetse yarogoshwe bitandukanye n’uko inshuro zibanza yari agifite umusatsi.
Uyu musore ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, yatakambiye asaba ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu zirimo no kuba atabasha gukomeza amasomo ye.
Turahirwa yagaragarije urukiko ko gukurikiranwa afunze biri kumugiraho ingaruka zijyanye n’amasomo ye kuko yafunzwe amaze igihe yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani mu bijyanye n’imideli. Ndetse abwira urukiko ko yiteguye gutanga icyo yasabwa ariko agakurikiranwa adafunze.
Gusa ku bijyanye n’ingwate yari yavuze ko yatanga, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushyigikiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko ingwate yatanze nta mugenagaciro wemewe wigeze yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw.
Uyu musore wasabye imbabazi buri muntu wagizweho ingaruka n’ibyo yagiye atangaza, yavuze ko nta bushake yigeze agira bwo gukangurira urubyiruko gukoresha urumogi.
Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ariho honyine bamwemerera kunywa urumogi.
Yigeze no kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’
Turahirwa wapimwe agasangana igipimo cy’urumogi kiri hejuru mu maraso ye, ariko akaba yararunywereye mu Butaliyani, ubushinjacyaha bwamusabye ko azerekana ikimenyetso cy’uko urwo rumogi yarunywereye mu Butaliyani koko.
Ku ruhande rw’umwunganira mu mategeko, Maitre Bayisabe Irene yavuze ko kuba Moses yarakoresheje urumogi ubwo yari mu Butaliyani bikwiye gutuma Urukiko rumurekura kuko atazongera kandi ko yikosoye.
Gusa ubushinjacyaha bwo buhamya ko kuba nta cyemeza ko yarunywereye hanze y’u Rwanda bitashingirwaho ngo akurweho icyaha mu gihe agaragaza ibipimo biri hejuru.
Mu bindi byagarutsweho harimo ibyo yavuze ko yahinze itabi mu ishyamba rya Nyungwe, Moses yasobanuye ko byari mu rwego rw’ubuhanzi akora, bikaba ntaho bihuriye no guhinga urumogi.
Umushinjacyaha yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kinyuze mu mucyo ahubwo asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa rukemeza ko rurekeyeho icyemezo cy’uko Turahirwa akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro kuri uru rubanza rw’Ubujururire uzasomwa tariki 15 Kamena 2023.