Muri Mozambique, inkubi y’umuyaga yiswe Chido yishe abantu bagera kuri 94, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza muri icyo gihugu.
Iyo nkubi y’umuyaga mwinshi wari ufite umuvuduko wa kilometero 260 mu isaha, wivanze n’imvura nyinshi igera kuri Milimetero 250 mu masaha 24, biteza ibibazo byinshi, harimo gusenyuka kw’ibikorwa remezo bitandukanye.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Mozambique, Intara yibasiwe cyane ni Cabo Delgado, isenya inzu zisaga 110.000, igira ingaruka ku basaga 500.000, harimo n’abana cyane cyane mu gace kitwa Mecufi.
UNICEF yatangaje ko abana benshi batuye muri ako gace bari mu buzima bubabaje, nyuma y’uko inzu nyinshi zo kubamo zasenyutse, imiryango myinshi ikaba idafite aho iba.
Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko abakomerekeye muri iyo nkubi y’umuyaga bo bagera kuri 670, nk’uko bikubiye mu mibare yatangajwe ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.
Daniel Chapo, Perezida mushya uherutse gutsinda amatora muri Mozambique, nubwo intsinzi ye yakurikiwe n’imvururu zaguyemo abasaga 130, yagiye gusura uduce twibasiwe cyane n’iyo nkubi y’umuyaga, maze asaba abatuye mu turere tutagezemo ibyo biza, gukusanya ibiribwa n’imyambaro byo gufasha bagenzi babo bari mu kaga, kandi bigakorwa ku buryo bwihuse kuko abarokotse iyo nkubi bari mu buzima bubi.
Iyo nkubi ya Chido yishe abantu muri Mozambique, yanyuze no mu Birwa bya Mayotte bigenzurwa n’u Bufaransa yica abantu 35 ikomeretsa abasaga 2500, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu mu Bufaransa, nubwo Perezida Emmanuel Macron we yavuze ko iyo mibare ishobora kuba ari micyeya.
Iyo nkubi kandi yanyuze no mu Birwa bya Comores, hatangazwa icyunamo ku rwego rw’igihugu nubwo nta mubare w’ababapfuye watangajwe. Hari kandi mu gihugu cya Malawi aho inkubi y’umuyaga ya Chido yishe abantu 13.