Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: IBURASIRAZU KAYONZA: Baracyakoresha amazi mabi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

IBURASIRAZU KAYONZA: Baracyakoresha amazi mabi

igire
igire Yanditswe January 6, 2023
Share
SHARE

Abatuye ahitwa mu Isangano mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze igihe nta mazi meza bafite ku buryo ayo kunywa nayo gukoresha barinda kujya kuvoma mu biyaga bikabagiraho ingaruka zirimo no kurwara zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda harimo nk’inzoka zo mu nda bakaba basaba ubuyobozi kubaha amazi

Nizeyimana Zacharie ati”Ni ikibazo kidukomereye cyane kuko tuvoma ikiyaga,nta robine zihari zarahabaga ariko imiyoboro yarapfuye.Bahora batwizeza ko bazaza kuyisana tukabona amazi ariko turategereza ntibikorwa”

Mugenzi we baturanye mu gasantere ko mu Isangano  witwa Havugiyaremye Ramekin awe yemeza ko babangamiwe no kutagira amazi meza  ati”Ikibazo cy ‘amazi kirakomeye kuko hari abantu bake bajya bagerageza gushakisha uko bakwirinda kunywa amazi y’ibiyaga ,ugerageje gushaka amazi meza ijerekani ayigura Magana atanu kuyavuye mu misozi mu karere ka Kirehe, bikaba ari ibintu buri wese atashobora kuko bihenze.ikifuzo ni uko hakorwa umuyoboro uzana amazi meza mu baturage cyangwa se hakabaho uburyo bwo gutunganya aya y’ibiyaga tukayanywa atunganyijwe bikaturinda indwara nk’ inzoka”

Kuri iki kibazo cy’ibura ry’amazi  ,ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza  buvuga ko kigiye gucyemuka kuko hari imishinga y’amazi yamaze gukorerwa inyigo mu bice binyuranye by’akarere.Nyemazi  John Bosco umuyobozi w’ akarere ka Kayonza ati”Ubu ngubu dufite ishusho y’ amazi mu karere hose ndetse hari imishinga turimo gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka w ‘imihigo ahakorwa imiyoboro inyuranye nkuzaha amazi abaturage b’ imirenge ya Kabarondo ,Nyamirama na Ruramira n’undi uzaha amazi abatuye Kabare duhuriyeho na Water for people na Minisiteri y’ ibikorwa remezo  kandi hari n’indi mishinga myinshi dufatanyamo n’ abafatanyabikorwa kugira ngo  dukomeze kugeza ku baturage amazi meza “

Muri iyi sentere y’Isangano  n ‘umurenge wa Ndego  muri rusange ni ahantu hakunze kwibasirwa n’izuba ku buryo bakeneye amazi ku bwinshi nubwo hariyo ibiyaga byinshi byatangiye kwifashishwa mu kuhira imyaka byanakwiriye kwifashishwa mu kugeza ku baturage amazi meza.

umwanditsi igire.rw

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire May 25, 2023 January 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?