Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery, yatangaje ko mu 2026 ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa nkayo byagabanyutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2025.
Murangira yagaragaje ko mu 2025 habonetse amadosiye 76 mu gihe uyu mwaka wa 2026 habonetse 47 bisobanuye ko byagabanyutse ku kigero cya 38,1%.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuva tariki 7 kugera 13 Mata 2026 mu Cyumweru cy’icyunamo bakurikiranye amadosiye 47 y’ibyaha by’ingengabiterezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo aho abakekwa ari 53 bakurikiranyweho ibyaha 49.
Ibi Dr. Murangira yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri RBA aho yasobanuraga imigendekere y’icyumweru cy’icyunamo mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Murangira yavuze ko muri rusange icyumweru cy’icyunamo cyagenze neza ariko hari ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byabonetse muri icyo gihe.
Yavuze ko uyu mwaka wa 2026 amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo yagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025.
Yagaragaje ko kandi hari n’ibindi byaha bidatana n’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo nk’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri aho muri uyu mwaka habonetse ibirego bitanu mu gihe mu 2025 byari bitandatu bigaragaza igabanuka ringana na 16,7%.
Abaketswe bose muri rusange nabo amadosiye yabo yaragabanyutse aho mu 2025 bari 82 mu gihe mu 2026 habonetse 52 bigaragaza igabanyuka rya 27,2%.
Muri rusange ibyaha byose byakozwe mu cyumweru cy’icyunamo icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu ni cyo kiza ku isonga aho hakozwe ibyaha 22 bingana na 44,9%. Hakurikiraho icya cyo guhakana Jenoside aho habonetse ibirego 8 bingana na 16,3%.
Haza kandi icyaha cyo gupfobya Jenoside aho habonetse ibirego 7 bingana na 14,3%, hari kandi icyaha cyo guha ishingiro Jenoside habonetse ibirego 6 bingana na 12,2%.
Hakozwe kandi ibyaha 4 by’ingengabitekerezo ya Jenoside bingana na 8,2%, habonetse kandi ikirego kimwe cy’icyaha cyo kuzimiza gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru y’ibyerekeye Jenoside bingana na 2%. Hari kandi icyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside habonetse ikirego kimwe bingana na 2%.
Mu bijyanye n’uko Intara zabonetsemo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, intara y’Amajyepfo ni yo iza ku isonga aho yabonetsemo ibyaha ku kigero cya 29,8% hagakurikiraho iy’Iburasirazuba na 27,7% hakaza Uburengerazuba na 21,3, umujyi wa Kigali na 14,9% ndetse n’Amajyaruguru na 6,4%.
Ku rwego rw’Uturere akarere ka Gasabo kaza imbero n’ibirego 5 hagakurikiraho Gatsibo, Kayonza na Nyanza habonetse 4 hazaka Nyamagabe na Rubavu habonetse 3 ndetse na Muhanga, Nyagatare, Nyamasheke na Nyaruguru habonetsemo ibirego 2.

