Mu Rwanda harimo kubakwa uruganda rutunganya ifumbire, ruzatangira gukora bitarenze mu kwezi kwa 9 k’uyu mwaka. Ni uruganda rwitezweho kuzatuma igiciro cy’ifumbire kigabanuka.
Mu murenge wa Gashora w’Akarere ka Bugesera niho hari kubakwa uru ruganda ruzatunganya ifumbire ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cya Maroc.
Uyu ni umwe mu mishinga yashowemo imari n’ikigega Agaciro Development Fund kimaze imyaka 10.
Umuyobozi mukuru wacyo Gilbert Nyatanyi yizeza ko uru ruganda ruzatangira gukora bitarenze mu kwezi kwa 9.
Ikigega Agaciro dev.fund kimaze kugira umutungo wa miliyoni 299 z’amadorari, kikaba cyarashoye imari mu masosiyete 29 atandukanye mu Rwanda:
71.4% by’umutungo wacyo washowe mu kugura imigabane mu bigo bikora ubucuruzi, amafaranga yacyo angana na 25% yaguzwe impapuro mpeshwamwenda mu gihe 3.6% ari umutungo w’ibikoresho rusange by’iki kigega.
Abaturage bavuga ko by’umwihariko kuba haratekerejwe gushora imari mu ikorwa ry’ifumbire mvaruganda kandi ikorewe imbere mu gihugu bizagabanya ikiguzi cyayo.
Bimwe mu bigo byashowemo imari n’Agaciro dev Fund, harimo Cimerwa, Banki ya Kigali, RITCO, ikoranabuhanga rya Internet, Koperative y’Abahinzi b’Umuceri muri Kirehe na Ngoma, n’ibindi.
Umuyobozi wa serivisi z’Irembo Bimpe Israel n’uw’isoko ry’imari n’imigabane Rwabukumba Celestin bavuga ko kwaguka kw’Ikigega Agaciro Development Fund ari ukwaguka k’ubukungu bw’igihugu n’ishoramari ryacyo muri rusange.
Ubwo ikigega Agaciro Development Fund cyatangiraga, nyuma y’umwaka umwe ni ukuvuga muri 2013 cyari kimaze kugeramo miliyari 20Frw.
Gifite intego yo kugera kuri miliyari 1000Frw mu mwaka wa 2030 avuye kuri miliyari zisaga gato 300Frw gifite ubu.