Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hateguwe igitaramo cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imyidagaduro

Mu Rwanda hateguwe igitaramo cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi

igire
igire Yanditswe February 8, 2023
Share
SHARE

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe igitaramo cyiswe ‘Kaze Rugamba’ cyibutsa ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi, guhera ku ngoma y’Abami na nyuma yaho, uburyo bahoze ari umwe ntawe ushobora kubameneramo.

Ni igitaramo kizahuza abahanzi b
Ni igitaramo kizahuza abahanzi b’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi

Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali tariki 10 Gashyantare 2023, kikazabera mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Remera ahahoze KIE, aho kizahuza Abanyarwanda ndetse n’Abarundi.

Kizaba gikubiyemo imbyino z’Abanyarwanda n’Abarundi, Ibisigo, Amahamba n’Ibicuba (amahamba mu Kirundi), hamwe n’Ingoma z’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi nka kimwe mu bintu bifite amateka akomeye ku mpande z’ibihugu byombi.

Kalisa Rugano ni umuhanzi akaba ari na we muyobozi w’igitaramo ‘Kaze Rugamba’. Avuga ko impamvu y’izina ‘Kaze Rugamba’ ari imbyino y’Abanyarwanda babyiniye umwami w’u Burundi witwaga Rugamba igihe yazaga mu mimaro (mu mishyikirano) i Nyaruteja.

Kalisa Rugano avuga ko bifuza ko Kaze Rugamba izaba ikimenyetso cy
Kalisa Rugano avuga ko bifuza ko Kaze Rugamba izaba ikimenyetso cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi ikava mu mbyino ahubwo ikajya mu kubaka amahoro n’ubumwe

Ati “Yaje mu mimaro kwa Rwogera bagirana imishyikirano bemeranya igihango cy’amahoro aganje ariko biza gupfa, ariko birangirira kuri Mwezi Gisabo na Rwabugiri bagera ahantu bavuga bati imfura ntizigashire, ko turwana ntihagire utsinda undi, wagira imimaro tugashaka igihango cy’ubumwe aho kurwana tugashyira hamwe tukubaka, ni byo bakoze, imbyino bakirije Rugamba aza ni Kaze Rugamba”.

Akomeza agira ati “Kaze Rugamba ni yo izaba ikimenyetso cyacu cy’ubumwe bw’Abarundi n’Abanyarwanda igihe cyose tuzaba dukoze igitaramo gifatanyije, si n’ibyo gusa turashaka no gukora amateka, umuco n’umurage wacu dufatanyije, baje iwacu bahunze, iyo Kaze ntabwo ari ikintu cyoroshye, ni ukuvuga ngo u Rwanda ruzi kwakira. Iyo Kaze Rugamba rero turashaka ko iva mu mbyino babyinnye gusa, ikajya noneho no kubaka amahoro n’ubumwe”.

Omer Nzoyisaba ni umuhanzi w’umurundi uhagarariye itsinda ry’Intwari rizitabira igitaramo. Avuga ko ari igitaramo kigamije gusigasira ubumwe bw’Ibihugu byombi nk’uko abakurambere babikoze.

Omer Niyonzima avuga ko Abarundi n
Omer Niyonzima avuga ko Abarundi n’Abanyarwanda bahoze ari abavandimwe bikaba byari bikenewe ko ubwo butumwa babunyuza mu gitaramo

Ati “Nk’uko mubizi Abarundi n’Abanyarwanda twahoze turi bamwe kuva kera. Byari bikenewe ko tubinyuza mu bitaramo kugira ngo twerekane ubwo bumwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi ko atari ubw’uyu munsi ahubwo ko ari ibyo kuva kera, kuko hari amateka u Burundi n’u Rwanda bisanzwe bisangiye, twavuga ko turi abantu b’abavandimwe”.

Yannick Niyonzima ni umuhanzi ukiri muto w’Umurundi na we uzitabira icyo gitaramo. Avuga ko bizabafasha kurushaho gukundisha urubyiruko umuco w’Ibihugu byombi.

Yannick Niyonzima avuga ko igitaramo Kaze Rugamba kizafasha urubyiruko kumenya ibijyanye n
Yannick Niyonzima avuga ko igitaramo Kaze Rugamba kizafasha urubyiruko kumenya ibijyanye n’umuco wabo

Ati “Bizadufasha kwibutsa abantu umuco, bongere gukunda umuco kuko gukunda umuco bidufasha gukunda ibihugu byacu tukabyitaho, kubera ko utazi umuco ntaho wahera ukunda Igihugu, ntaho wahera ufasha Igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ni igitaramo kizadufasha cyane mu kuzamura ubumwe bw’Abarundi n’Abanyarwanda no gukundisha urubyiruko ibijyanye n’umuco wabo”.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba kikazahuza amatorero abiri y’Abarundi arimo Club Intwari hamwe na Club Himbaza yiyongera ku yandi y’Abanyarwanda arimo Ballet Mutabaruka, Sango hamwe na Olympe Niragira.

You Might Also Like

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani

Abanyarwanda bahisemo amakipe azabahoza amarira nyuma y’isezererwa rya APR BBC muri BAL

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG-[AMAFOTO]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Kigali Triennial 2024

Miss Nishimwe Naomi yemeje igihe cy’ubukwe bwe

igire February 8, 2023 February 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?