Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Muhanga: Abagorwaga no gushakira serivisi za ‘Scanner’ ahandi barasubijwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Muhanga: Abagorwaga no gushakira serivisi za ‘Scanner’ ahandi barasubijwe

igire
igire Yanditswe March 10, 2025
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.

Umutoniwase Kamana Sosthène avuga ko Scanner yamaze kugera mu Rwanda hasigaye kuyizana i Kabgayi

Umutoniwase Kamana Sosthène avuga ko Scanner yamaze kugera mu Rwanda hasigaye kuyizana i Kabgayi

Bitangajwe mu gihe abagana ibyo bitaro basabaga ko icyo cyuma cyabegerezwa, kuko abantu bakeneraga iyo serivisi boherezwaga kuyishakira mu bindi bitaro nko muri Kigali, bigatuma ubuvuzi bwabo butinda kandi ibizamini bya Scanner biba byihutirwa.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abarwayi, umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga Umutoniwase Kamana Sosthène, yavuze ko ari umwanya wo gukomeza abababaye by’umwihariko abamaze igihe mu bitaro, asaba ko abantu bakomeza kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugura ngo bavurwe ku gihe kandi bahabwe ubuvuzi bwuzuye.

Icyakora ngo usibye kuza kwivuza abageze mu gihe cy’imyaka 35 ku bagore, na 40 ku bagabo baba bakwiye kugana ibitaro bakisuzumisha kare hagamijwe gukumira uburwayi, kandi ko bitakorohera udafite ubwisungane mu kwivuza kwisuzumisha uburwayi mu mubiri.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, abarwayiriye ku bitaro bya Kabgayi, bavuga ko bakeneye serivisi zihutirwa zirimo gusuzumwa bya gihanga banyuzwa muri Scanner, kandi bikigoranye kuko iyo serivisi itahaboneka.

Agira ati “Iyo wandikiwe kujya guca muri Scanner ubwo uva mu bitaro hano, ukajya nk’i Kigali ugatangira gukurikiza za randevu baguha, wasubirayo hakaba igihe usanga scanner yarapfuye, ukajya ahandi naho ugasanga hari abantu benshi, niko uburwayi burushaho kwiyongera, biratugoye cyane hano, muhazanye icyo cyuma byadufasha cyane”.

Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuvugurura inyubako zabyo

Ibitaro bya Kabgayi bikomeje kuvugurura inyubako zabyo

Abarwayi kandi bavuga ko umubare w’abaganga ku bitaro bya Kabgayi ari muke ugereranyije n’abarwayi bava hirya no hino kuza kuhivuriza, bakifuza ko icyo nacyo cyatekerezwaho.

Kamana avuga ko ku kijyanye no kongera umubare w’abaganga, hari gahunda ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe y’uko mu myaka ine iri imbere abaganga bazaba bamaze kwikuba inshuro enye, akanashishikariza ababyeyi gukundisha abana kare umwuga w’ubuganga.

Agira ati “Kubera ko hari abaganga bajya gukorera mu mavuriro yigenga, harebwa uko serivisi za weekend zashyirwamo imbaraga, abajya kuzishakira muri ayo mavuriro bakaguma i Kabgayi, ba baganga b’inzobere bakahaguma. Naho ku kijyanye na Scanner, yamaze kugera mu Rwanda mu minsi mike iraba yamaze kugezwa aho yateganyirijwe kuzakorera mu bitaro bya Kabgayi”.

Ibyo kwakira iyo scanner kandi byemezwa n’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, aho ahamya ko bagiye gutangira gutegura icyumba izakoreramo, bityo nibura mu mezi abiri igatangira gukora bikarinda abakirwaga i Kabgayi kongera koherezwa ahandi.

Musenyeri Ntivuguruzwa yasuye abarwayi abagenera n'impano

Musenyeri Ntivuguruzwa yasuye abarwayi abagenera n’impano

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, avuga ko mu rwego rwo kongerera ubushobozi ibitaro bya Kabgayi, hari icyiciro cya kabiri cyo kubaka ibitaro bya Kabgayi, nyuma y’uko hamaze kubakwa igice cya mbere kigizwe n’inzu y’ababyeyi.

Avuga kandi ko bateganya gushyiraho icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, cyigisha abaganga nyuma yo gutangiza icyiciro cya mbere, ibyo bikazatuma abaganga biyongera.

Agira ati “Nitumara kubona icyiciro cya mbere kirangiye, tuzasaba Minisiteri y’Ubuzima kutwemerera gutangiza n’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, bityo dushimangire ubuvuzi bugezweho. Hagati aho ni ugukomeza kugaragaza ubwitange bw’abaganga bahari tukaziba icyo cyuho”.

Ibitaro bya Kabgayi bimaze hafi imyaka 90 bitanga serivisi z’ubuvuzi kuko byatangiye mu 1937, ubu bikaba byaratangiye kuvuguruwa bahereye ku nzu ababyeyi babyariramo, mu gihe inyubako zindi zishaje zatangiye gukurwaho kugira ngo hatangire icyiciro cya kabiri cyo kubivugurura, ari nako bizakomeza kongererwa ubushobozi, dore ko byanashyizwe ku rwego rwa kabiri rw’ibitaro byigisha abategurirwa kuba abaganga.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire March 10, 2025 March 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?