Imiryango 16 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu wa Kabingo mu Murenge wa Muhanga mu Kagali ka Nganzo baravuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje ubutaka bagaheba, none bakaba babayeho mu buzima bubi.
Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya bavuga ko ubwo mu mwaka ushize basurwaga n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF) mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubaremera batakiye Ubuyobozi bw’Akarere ko batagira ubutaka bwo guhinga bukabizeza ko bugiye kubikoraho none amaso yaheze mu kirere.
Umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu avuga ko bijejwe guhabwa ubutaka bwo guhinga bagategereza bagaheba, bakavuga ko babayeho mu mibereho idakwiye kubarangwaho baramutse bahawe ubutaka bagahinga.
Ati: “Rwose babivuze ku mugaragaro ko bazadushakira aho guhinga hadufasha kandi nkuko mubibona namwe tubayeho nabi cyane ariko tubuhawe twahinga tukiteza imbere.”
Undi mu batuye muri uyu mudugudu avuga ko imirima yabo bayisize kure ku buryo kujya guhingayo bibagora kubera ko batujwe kure y’amasambu yabo.
Yagize ati: “Twebwe aho twavuye twari dutuye twari dufite ubutaka ariko urugendo dukora tujyayo ni rurerure kuko binsaba amasaha hafi 3 ngo ngereyo ariko badufashije tukabona aho guhinga twareka gutegera amaboko abagiraneza baduha amafunguro kandi dufite amaboko yo gukora.”
Undi utuye muri uyu mudugudu avuga ko ubuzima bwo kuba mu mudugudu ntacyo kurya bufite ahubwo ari ukubona inzu gusa nta buzima, nta karima ko guhinga.
Ati: “Turashimira ko twahawe izo nzu zo guturamo ariko kuzibamo tutagira icyo kurya byaruta tukisubirira mu manegeka umusozi washaka ukatujyana kuko hano nta kintu dufite twakora, nta murima wo guhinga dufite ariko bishobotse twabona imirima yo guhinga aho guhora dutegereje abadutamika nk’aho tudafite amaboko yo gukora”.
Mukagasana Pascasie ni Umwe mu baturanyi b’uyu mudugudu yunze mu ry’abatujwe mu mudugudu wa Kabingo.
Ati: “Njyewe ntuye hano ariko ubuzima bw’Abaturage batujwe aha bafite ibibazo by’ubuzima bwo gutegereza ababagoboka bakabaha amafunguro kandi bafite amaboko yo gukora bakagira aho bigeza ariko nta kigenda rwose”.
Niyonshuti Emmanuel avuga ko aba bantu batujwe muri uyu midugudu bafite amaboko yo gukora mu gihe baba bahawe icyo gukora bakora bakiteza imbere ariko tubona ubuzima bwabo buhora butegereje abagira neza.
Yagize ati: “Uko tubanye n’aba batuye muri uyu mudugudu ni neza gusa tugerageza kubaba hafi ariko bahora basaba ko babona icyo gukora bakiteza imbere.
Byaranze banijejwe imirima yo guhinga birangira batayihawe kandi ibi bituma bahora biringiye ko bazabona ubagoboka bakabona ibifungurwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu butumwa bugufi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no kubatuza aheza, kubavuza, kubarihira amashuri ndetse hari n’abahabwa inkunga y’ingoboka.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butababwiye ko buzabaha ubutaka bwo guhingaho ariko akongeraho ko iyo hari ubutaka bwa Leta hafi yaho batuye bashobora kubutizwa bakabukoresha.
Yagize ati: “Ikindi hari aho byakozwe abaturage bagatizwa ubutaka ariko aho bidashobora gukunda tubagira inama yo guhinga mu masambu yabo mu gihe bayaturiye kuko hari aho aba ari.”
Gusa nubwo ubuyobozi buvuga ko aba baturage bakwiye guhinga amasambu yabo hari abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko baturutse kure bityo guhingayo bikaba byabagora.
Iyi miryango 16 iba muri izo nzu ishobora kuba igizwe n’abantu bari hagati ya 60-80 bahaba umunsi ku munsi.