Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Muhanga: Abiyise ‘Abamonyo’ bategera abantu mu nzira bakabakubita bakanabambura
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Muhanga: Abiyise ‘Abamonyo’ bategera abantu mu nzira bakabakubita bakanabambura

igire
igire Yanditswe September 8, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu bakoresha umuhanda uva ku isoko rya Rucyeri mu Kagari ka Rucyeri, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga baratabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano  kubera ubujura n’ubugizi bwa nabi  bukorwa n’abiyise Abamonyo.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko Abamonyo bategera abantu mu nzira  ku buryo ngo n’iyo ushatse kubarwanya bashobora kugukomeretsa kuko bitwaza ibyuma.

Maniriho Egide utuye muri uyu Murenge wa Kiyumba, avuga ko abakora uru rugomo iyo bamaze kwambura umugenzi bahita baburirwa irengero, kandi  no kumanywa ntibatinya kwambura abagenzi.

Ati “Urahita uri umuturage bakubonana agasakoshi bagahita bakakwambura bakagatwara, agatelefone na ko ntibashobora kukagusigira baragatwara. Ugira ngo se wowe batinya kukwambura iki cyuma uri kumfatisha amajwi? Kereka ubuyobozi ni budufasha bagagatwa.”

Karangwa Emmanuel we avuga ko muri izo nzira zigana mu giturage hari umugezi ku buryo iyo bahagutegeye bakwambura bakawugutamo.

Ati “Aba bantu biyise Abamonyo hari umubyeyi uherutse kuva kuri mbuye, ahura na bo, ku buryo bamwambuye bamuta mu mugezi avuza induru atabarwa n’abandi bari bahanyuze. Muri make dutewe impungenge n’ikibazo cy’aba Bamonyo ku buryo twifuza ko ubuyobozi n’Inzego z’umutekano badufasha gukemura ikibazo cyabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, aramara impungenge abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko icyo kibazo bagihagurukiye ndetse ko hari n’abamaze gufatwa ubu bakaba baramaze gushyikirizwa ubutabera.

Ati ‘‘lcyo nabwira aba baturage ni uko muri kariya gace tugendeye ku makuru  twahawe na Polisi ihakorera,  hafashwe abagera kuri 22 aho mu ribo harimo  n’abahungabanyaga umutekano. Ikindi kandi ni uko abo bishora m ubikorwa byo guhungabanya umutekano bakwiye ku bireka kuko nta muntu n’umwe tuzemerera ko ahungabanya umutekano, kandi abaturage nabo nibakomeze gukorana n’inzego z’umutekano ahagararaye ikibazo bage batangira amakuru kugihe.”

Aba baturaga bo mu Murenge wa Kiyumba bavuga kandi ko impamvu bifuza ubuyobozi n’inzego z’umutekano zibafasha gukemura iki kibazo, ari uko tsinda ngo iyo rimaze guteza umutekano muke abarigize bahungira mu Mirenge ya Kayenzi na Kayumbo mu karere ka Kamonyi, ku buryo bisaba ko habaho imikoranire n’abayobozi bo muri iyo Mirenge mu rwego rwo gukemura ikibazo cyabo mu buryo burambye.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire September 8, 2024 September 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?