Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya, bamwe bavuga ko iyo Akarere kabasabye kugira ibyo bakora imbere y’aho bacururiza Kompanyi yitwa MISIC isanzwe yishyuza ikwiye kujya ibafasha kuhakora kuko bahishyuza amafaranga.
Mwiseneza Landourd avuga ko bishimishije kugira umujyi usa neza kandi uteyemo ibiti ariko birabababaza kubona bafungirwa ngo bakore imbere y’amaduka yabo, hanyuma abandi bakahahabwa ngo bahishyuze Parikingi.
Yagize ati: “Ni byo gukora imbuga z’imbere y’aho dukorera ni byiza kuko harushaho gusa neza ariko kuki hahita hahabwa abishyuza Parikingi kugera n’aho imodoka zacu tuhaparika zishobora kwishyuzwa”
Ishimwe Noella avuga ko ari byiza kurimbisha umujyi bakavuga ko nubwo nasabwa gukora imbere y’iduka nk’ahantu barimo gukora hakitwa ko ari mu butaka bwa Leta bunasanze bufite ababucunga.
Yagize ati: “Ni byo kurimbisha umujyi ntabwo twabyanga kuko bidufitiye akamaro ariko kuki badukoresha mu butaka twakwita ubw’Akarere kuko hari metero uvuye ku muhanda ziba zitari mu bushobozi bwacu ariko Akarere kahakoresha uko gashatse kandi bakadusaba kuhashyira amapave cyangwa no kuhatera ibyatsi”.
Kayitare Serge avuga ko niba basabye ko nyir’inzu akora imbere y’imbuga ye, abishyuza Parikingi bakwiye kujya bagira uruhare mu gusana ahangiritse kuko n’Akarere karabizi ko bikwiye.
Yagize ati: “Turasaba ko niba nyir’inzu asabwe gukora imbere y’inzu ye abishyuza Parikingi badakwiye kongera kuhaza kuko bishyuza n’abakiriya baza kuduhahira ukabona bidasa neza kuko umuntu ashobora guparika amasaha hagati y’atatu n’atanu kumwishyuza rero biba bitagaragara neza”.
Perezida w’Abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, avuga ko izi mbogamizi bafite zo gukora imirimo itandukanye hakaza abishyuza Parikingi bagomba kuganira n’Inzego bireba bagafata umwanzuro ukwiye.
Yagize ati: “Ni byo turimo gukora amasuku ku nzu z’ubucuruzi kandi n’inshingano zacu zo gukorera aheza ariko benshi mu bikorera bagiye bataka ikibazo cy’abishyuza Parikingi bakagera n’aho bishyuza ukorera aho ariko turi mu biganiro kugira ngo ababikora babikore ariko binyuze mu mucyo ntabwo twifuza guhangana na bo”.
Yongeyeho ko iyo ikibazo kigaragaye mu bikorera bakakiganiraho ariko bakabura umwanzuro biitabaza Akarere n’izindi nzego kugira ngo gikemuke.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, yavuzr ko hashize igihe handikiwe aba bacuruzi n’abafite amazu akodeshwa ko bakwiye kugira uruhare mu guhindura umujyi wacu bagakora isuku.
Yagize ati: “Mu mezi 3 ashize twagerageje kwandikira abacuruzi ndetse n’abafite amazu akorerwamo ubucuruzi tubasaba kugira uruhare mu guhindura uyu mujyi wacu bagakora amasuku ndetse bagatwikira ruhuryra zitwara amazi zidatwikiriye kandi baranabyumvise”.
Akomeza ashimira uruhare rw’Urugaga rw’Abikorera mu Karere n’abaturage muri rusange, kuko bagira uruhare mu gusukura Umujyi wa Muhanga, ati: “Birakwiye ko dukorera cyangwa tugatura ahantu heza kandi tubyikoreye ikindi impungenge zose bagenda bagaragaza na zo tuzaziganiraho kugirango turebe uko byakemurwa.”
Kugeza ubu abafite inzu ku muhanda n’abazikoreramo muri uyu Mujyi wa Muhanga, bakomeje gukora imbuga zabo ndetse bagakomeza gushaka ubushobozi bwo kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri uyu Mujyi kandi bakubaka inzu zijyanye n’icyerekezo cy’imiturire.