Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Muhanga: Bateye ibigori kuri hegitari 3 byanga kumera
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Muhanga: Bateye ibigori kuri hegitari 3 byanga kumera

igire
igire Yanditswe October 29, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, bararira ayo kwarika nyuma y’uko bateye imbuto y’ibigori zikaba zimaze ukwezi kose zitaramera mu gihe igihe ntarengwa cyo kuba zameze kitarenga nibura iminsi irindwi.

Abo bahinzi bari mu bibumbiye muri Koperative ya IABEM ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Makera gihereye muri uyu Murenge wa Nyamabuye.

Bavuga ko iyi mbuto yanze kumera bayifatiye muri Koperative yabo, bakaba bifuza gufashwa kubona indi mbuto iyisimbura kugira ngo batazisanga mu bihombo mu minsi iri imbere.

Bizimana Antoine, umwe mu bahinzi bahuye n’iki kibazo, avuga ko ntagikozwe ngo bafashwe kubona indi mbuto yo gutera hakirikare, byazabatura mu gihombo.

Ati: “Nateye imbuto y’ibigori kuri are zirenga 20 ntihagira na kimwe kimera, ku buryo ubu ndi kubara igihombo cy’abahinzi nakoresheje, ifumbire nashoyemo. Muri make tudafashijwe kubona indi mbuto hakiri kare ibihombo ndi kuvuga byahita byikuba kubera gukererwa ubuhinzi.”

Dorinshuti Jean Damascene na we avuga ko imbuto y’ibigori yateye yanze kumera, akaba asaba ubuyobozi kubafasha kubona indi mbuto hakiri kare kugira ngo badakererwa mu buhinzi.

Ati: “Ndi mubahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutera imbuto y’ibigori yaganga kumera, kuko mfite are zirenga 22 nanjye zanze kumera ku buryo koperative n’ubuyobozi bukwiye  kudushumbusha indi mbuto yo gutera tutaracyererwa ubuhinzi, nubwo twamaze kugwa mu gihombo cyambere cy’ibyo twari twashoye.”

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yasabye ubuyobozi bwa Koperative IABEM ko bidatinze aba bahinzi bagomba kubona imbuto yo gutera vuba bitarabatura mu gihombo.

Ati: “Nk’ubuyobozi bwa Koperative aba bahinzi bagomba kubona imbuto byihuse yo gutera, kandi bakayihabwa ku buntu ndetse bigakorwa mu minsi itarenze itatu y’iki cyumweru kiri imbire.”

Ku bahinzi bibumbiye muri Koperative IABEM bagera ku 1 562, nta mubare ufatika w’abahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutera imbuto ntimere utangwa.

Gusa usa Umuyobozi w’iyi koperative Uzamukunda Yukunda, yemera ko icyo kibazo gihari ndetse ko  bagendeye ku nama y’ubuyobozi bw’Akarere, kizatangira gukemuka bitarenze  ku wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 bahabwa indi mbuto y’ibigori yo kongera gutera.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire October 29, 2024 October 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?