Minisitiri w’Ubucurzi n’Inganda (MINICOM), Ngabitsinze Jean Chrysostome, yemereye abikorera mu Karere ka Muhanga, ko mu gihe gito icyanya cy’inganda kiba cyatunganyijwe kugira ngo abagishoyemo imari boroherwe no kugezamo ibikoresho, no kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi bihagije ngo zikore neza.
Yabitangarije mu birori by’abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, bishimira ibyagezweho mu mwaka ushize, n’ibyo bateganya gukora muri uyu batangiye, aho bagarutse ku mbogamizi zibangamiye abashoramari bagana icyanya cy’inganda cya Muhanga, zirimo n’imihanda idakoze neza.
Icyanya cy’inganda cya Muhanga kimaze kuzuramo izigera kuri eshanu zatangiye gukora, hakabarwa agaciro k’asaga Miliyali 120Frw amaze gushorwamo, ariko hakiri ikibazo cy’imihanda mibi, amashanyarazi adahagije no kuba hakiri abaturage batarimurwa, bikaba bibangamiye ishoramari muri icyo gice.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga bagaragarije Minisitiri Ngabitsinze, ko hari ibibazo bikwiye gukemuka kugira ngo icyanya cy’inganda gikore neza, kandi hari uruhare Leta ikwiye kuba ishyiramo kugira ngo abashoramari boroherwe, no gukora ibikorwa byabo batabangamiwe kimwe n’abatuye aho bikorerwa.
Agira ati “Haracyarimo abaturage batarishyurwa, hari ikibazo cy’imihanda n’amazi, umuriro udahagije ngo abikorera boroherwe. Muhanga iri mu byanya bitatu bikeneye ubufasha ngo byihute nyuma ya Bugesera na Huye”.
Minisitiri Ngabitsinze avuga ko nibura hakenewe Milyali 12Frw z’uruhare rwa Leta, ngo icyanga cy’inganda cya Muhanga kibe cyuzuye neza, nta kibazo abaturage n’abashoramari bafite, hanyuma inyungu na yo igatangira kuboneka muri rusange.
Agira ati “Niba icyanya cy’inganda kimaze gushorwamo amafaranga asaga Miliyali 120Frw, abantu bararwanye no kubaka, byatumye gukora ubuvugizi binyorohera kuko amafaranga yahashowe ari ayo bakuye hanze, ntabwo ari ayo bakuye hafi aha. Tuzakomeza gufasha ngo iki cyanya kirangire ubundi abanyakigali batangire kuza kurangurira i Muhanga”.
Umuyobozi w’Urwego rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Komonyo Juvenal, avuga ko bishimiye kuba Leta ikomeje gutekereza ko icyanya cy’inganda ari ishingiro ry’iterambere mu Karere ka Muhanga, no ku Gihugu muri ursange.
Minisitiri Ngabitsinze ashimira kuba abanyamahanga batangiye gushora imari no hanze ya Kigali, by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi bakitabira kubigaragariza Abanyarwanda kuko biba bigaragaza ko bishimiye uko bakiriwe mu Gihugu.