Bamwe mu bagenda mu muhanda Cyakabiri- Nyabikenke-Ndusu unyura mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo berekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ubuyobozi bukwiye kubafasha umuhanda Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu, kuko wangiritse ndetse n’amateme awuriho bikabangamira ingendo, bikabaheza mu bwigunge ingendo zikabahenda.
Bavuga ko bituma bakora ingendo bazengurutse bakarinda kunyura mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Ngororero cyangwa bakanyura mu Mujyi wa Kigali.
Ishimwe Crispin ni umwe mu bamotari batwara abagenzi bagana mu Mirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Rongi yo mu Karere ka Muhanga akoreresheje uwo muhanda wa Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu.
Avuga ko kuba uyu muhanda waragiye wangirika mu bice bimwe na bimwe n’amwe mu mateme akangirika bituma bagorwa no kuwunyuzamo ibinyabiziga.
Ati “Kugendesha moto muri uyu muhanda, biratugora kuko wagiye ucikamo imikuku, cyane cyane nko ku mateme awurimo amwe namwe kubera kwangirika rimwe na rimwe ugakuraho umugenzi ugacunga moto, mbese ku buryo icyo ubuyobozi bwadufasha gikomeye, ni ugukora uyu muhanda uduhuza n’Intara y’Amajyaruguru”.
Ishimwe akomeza avuga ko uretse kugorwa no gutwara abagenzi basanzwe muri uwo muhanda wa Cyakabiri- Nyabikenke- Ndusu, usanga no kugeza umurwayi kwa muganga ku bitaro bya Nyabikenke bigoye.
Yagize ati: “Nku’ubu kuvana umurwayi mu Murenge wa Kabacuzi umujyana ku bitaro bya Nyabikenke kubera uyu muhanda, usanga agerayo yanegekaye, kubera kugenda umucunda mu mikuku yacitse muri uyu muhanda.”
Uwitatse Solange atuye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, nawe avuga ko umuhanda wa Cyakabiri- Nyabikenke- Ndusu, ubuyobozi bukwiye kubafasha ugakorwa, kuko kubera ko wangiritse usanga igiciro batanga ku ngendo ari kinini ungereranyije na mbere utarangirika cyane.
Ati: “Jyewe reka nkubwire nk’ubu mbere uyu muhanda wacu utarangizwa n’imvura ngo habemo ko n’amateme amwe namwe yangirika, kuva hano nkuye nko kurangura ibitoki byo gucuruza mu Murenge wa Kabacuzi na Nyabikenke, moto yanshaga amafaranga y’u Rwanda 3 000 kugenda no kugaruka, ariko utayihaye amafaranga 6000 kugenda no kugaruka, ntabwo yakujyana. Bibaye byiza ubuyobozi bwadufasha uyu muhanda ugakorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko icyizere cyuko uyu muhanda Cyakabiri- Nyabikenke- Ndusu uri muri gahunda yo gukorwa ndetse ko nawe yemera ko hakirimo imbogamizi z’umuhanda ku bajya kwivuriza ku bitaro bya Nyabikenke.
Ati: “Natwe twemera ko hakirimo imbogamizi ku bajya kwivuriza ku bitaro bya Nyabikenke, biturutse ku kibazo cy’uyu muhanda, ku buryo tuganira n’abashinzwe gukora uyu muhanda wa Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu kubera ko kuwushyiramo kaburimbo, biri ku rwego rw’igihugu, batubwiye ko ubu hari gukorwa inyigo ya nyuma, noneho hagatangira gushakishwa ubushobozi bwo kuwukora.”
Yongeyeho ati: “Icyizere kirahari kandi tugishingira ku kuba imihanda myinshi isa nawo miremire nkawo, imyinshi yaramaze kuzura, ndetse n’abafite inshingano zo kuwubaka mu biganiro twagiranye bakatwemerera ko bari mu nyigo ya nyuma kandi ikazakurikirwa no gushaka ingengo y’imari izawukoreshwaho.”
Ikorwa ry’uyu muhanda, rikaba rizajyana no koroshya imihahiranire y’abatuye izo Ntara zombi bigakemura ikibazo cyo gukora ingendo zo kuzenguruka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero no mu Mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kugera mu Ntara y’Amajyepfo, cyangwa mu Ntara y’Amajyaruguru.