Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

igire
igire Yanditswe July 23, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bageze mu zabukuru bavuga ko mu myaka 30 u Rwanda rubohowe hamaze kugerwa kuri byinshi, ariko bakishimira nanone ko abana babo batagikora ingendo ndende bajya gukora ibizamini byaLeta ndetse no kujya kwiga kure y’iwabo.

Kuba amashuri yarubatswe ku bwinshi kugeza ubwo muri buri Kagari hajya ishuri ni bimwe mu byo bishimira cyane , kuko mu bihe bya za 1970-1990 ngo byari ibintu bikaze kubona ishuri mu bilometero bikeya, haba mu masomo ya buri munsi ndetse no gukora ibizamini bitaka amarushanwa (Concour d’Etat) aho uwaritsindaga bavuga ko yemerewe.

Tuyisenge Deogratias ni umuturage wo mu          Murenge wa Kinigi yagize ati: “Ubu ibijyanye n’uburezi hano mu Rwanda muri iyi myaka 30 byabaye byiza, nkanjye nize nicara ku matafari nkitwaza agakeka ko kurambikaho, none ubu umwana ariga yicaye ku ntebe nziza, ibi rero ni ibintu dukesha imiyoborere myiza, umunyeshuri w’ubu atandukanye n’uwo mu 1970.”

Tuyisenge akomeza agira ati: “Ubundi iyo wageraga mu mwaka wa gatatu wagombaga kuva hano mu Kinigi ukajya mu wa kane mu cyahoze ari Komini Kigombe mu Murenge wa Muhoza, ukoze urugendo rw’amasaha 3, kujya gukora ikizamini cya Leta byadusabaga kujya gucumbika kubera ko n’amashuri yari make. Nkanjye uzi ko nakoreye ikizamini cya Leta ahahoze ari Komini Nkuri, ubu ni muri Nyabihu?”

Ati: “Tekereza kuva mu karere kawe ukajya gukorera ikizamini mu kandi na bwo bigusabye gucumbika, ibi rero byatumaga no gutsindwa dutsindwa kuko tutabonaga n’umwanya wo gusubira mu masomo, kubera kuryama habi no kurara tutariye kuko hari ubwo wacumbikaga ahantu ugasanga na  bo bifitiye inzara.”

Mukangaruye Juliette we avuga ko kubera kujya kwiga kure no gukorera ikizamini mu bilometero byinshi ngo hari abakobwa bahitagamo kureka ishuri.

Yagize ati: “Ubu ibintu bimeze neza mu bijyanye n’uburezi njyewe naretse ishuri kubera ko umunsi w’ikizamini banshyize ku rutonde rw’abazajya gukorera i Rwaza kuri Paruwasi mpitamo kubireka kuko nta hantu nari kubona nshumbika. Mu bihe byacu umuhungu yaraguhohoteraga ntibigire gukirikana, njye nahisemo kureka gukora ikizamini niga ubudozi kugeza mbonye umugabo kuko nta kundi nari kubigenza.”

Akomeza agira ati: “Ubu umwana maze asigaye yigira ku irembo ry’iwabo akaharangiriza kugeza muri Kaminuza, ibi ni bimwe mu bituma dukomeza gushyigikira Paul Kagame, yatubwiraga ko buri Murenge uzagira ishuri ryisumbuye ntitubyemere ariko byarashobotse, uburezi buzagera kuri bose.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kugeza ubu habarurwa ibigo by’amashuri muri rusange bigera ku 183 harimo amashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza zo zigera kuri 7.

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abakobwa kwiga amasomo ya siyansi n’ay’ubumenyingiro

igire July 23, 2024 July 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?