Hari abagore bo mu mirenge ya Kimonyi na Muko banenga bagenzi babo bagorobereza mu tubari bakajya kurara basambanira mu ntoki, bakica umuco wa mutima w’urugo. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko ubusinzi bukabije butemewe, bwibutsa abagore ko imiryango ibakeneye.
Abagore bashinjwa na bagenzi babo gutinda mu tubari, bavuga ko” Abo badamu tubashinja kwica umuco nyarwanda kuko izina umugore ari izina rifite agaciro. Ubwo rero iyo wiswe umugore ukarara mu kabari, mu migina, mu nsina…uba warangije guta umuco.”
Yongeraho ko baba bari mu busambanyi, ati:” Ni ubusambanyi! Nonese hari amalodge aba inaha? Ni mu nsina! Babyukira mu musururu, abo tubita abadamu bananiranye. Ibyari byubashwe byarubahutswe!”
” Hari uherutse kuvuga ngo bamukuyemo igitenge saa munani z’ijoro, njye bangezeho mugitondo! Nonese ubwo wambwira ngo yari hehe? Nonese ntiyari mu kabari!”
Bashinjwa kwica umuco kandi ko ibyo byazagira ingaruka ku muryango w’ahazaza.
Umwe ati:” Abagore bari kuduhindanyiriza umuco, twagera mu nama nkatwe tuba duhagarariye abandi bagore ugasanga abayobozi bo mu twego rwo hejuru bari kudutuka ngo abagore muriyandarika.”
Undi ati:” Uko babivuze niko biri, ntabwo ari ukubeshya! Ukabona umugore arataha saa sita za nijoro, saa munani… Ni ugusinda, ubwo uwo basindanye bakararana iyo.”
NSENGIMANA Claudien uyobora akarere ka Musanze avuga ko uretse n’abagore, gusinda bikabije bitemewe. Abasaba kubihagarika kuko imiryango ibakeneye.
Ati:” si n’abadamu gusa, n’abagabo natwe biratureba, kuzirikana ko ubusinzi butemewe. Ubusinzi bukurura ibintu byinshi , ni byiza ko abantu banywa gakeya ku bakanywa, bagataha kare bakajya kwita ku miryango.”
” Abo badamu turabakangurira kwikubita agashyi kuko imiryango ibakeneye kugira ngo ibashe kubungwabungwa neza.”
Banavuga ko ibyo binateza umutekano muke kuko hari abafatiranwa mu ntege nke z’ubusinzi bagahohoterwa, nubwo bamwe baba bagize uruhare muguta umuco no kwiyandarika nka ba mutima w’urugo.