Abahinzi b’ibireti bo mu karere ka musanze bavuga ko bamaze igihe bahinga iki gihingwa ariko ko baheruka bagurisha gusa ntibamenye iyo bijya n’icyo bikorwamo. Basaba abakurikirana iki gihingwa ko bazabereka umusaruro ukivamo nk’uko bazi ibiva mu ikawa,icyayi n’ibindi.
Akarere ka Musanze ni kamwe muri duke duhingwamo ibireti, ababihinga bishimira umusaruro faranga bakuramo ariko bakavuga ko batabiha gaciro kanini bitewe n’uko batazi umusaruro uva muri iki gihingwa iyo gitunganyije ndetse n’akamaro kacyo.
Nyiraneza Aliane ahinga ibireti mu murenge wa Kinigi, avuga ko baheruka bagurisha ku ruganda ariko batazi iyo bijyanwa n’icyo bikorwamo. Ati “turasarura tukanika hanyuma tukagurisha ariko ntabwo tuzi ibyo bakoramo, gusa twumva bavuga ngo babikoramo ibinini! Dufite amatsiko yo kumenya ibyo bibikuramo, nk’abanyamakuru mwatuvuganira wenda bakajyana umuntu umwe bakamwereka! Turamutse tubimenye twarushaho kubiha agaciro n’umusaruro ukiyongera.”
Nyirarepubulika Agnes amaze imyaka mirongo ine ahinga ibireti, yavutse asanga na se akora mu bireti. Avuga ko bitewe n’uko batazi umusaruro ubivamo bashyira imbere ibirayi kurusha ibireti. Ati “iyo umuntu agize ubushake agakorera ibireti abona amafaranga, gusa nyine baduhitishijemo ibirayi n’ibireti twakwihitiramo ibirayi kubera ko ari ngandura rugo! Tumenye icyo babikoramo twakwishima! Buri se mu bireti ntihavamo n’inzoga? Iyo tuzanitse tumva zifite umusemburo! Mu nzu zirimo uba wagira ngo harimo ikigage!”
Muhawenima Muhorakeye twamusanze ahingira ibireti, nawe avuga ko ibyo babikoramo atabisobanukiwe, gusa avuga ko ntacyo bimutwaye kuko icya mbere ari uko bimuha amafaranga. “Iyo babijyana n’ibyo babikoramo byo ntabwo tubisobanukiwe! Turahinga byakwera tugasarura hanyuma bakadupimira tukabona amafaranga. Tumenye icyo babikoramo byatunezeza. Ipuretere (ibireti) ni ikintu cyiza nta n’uwacyanga!”
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko kuba batazi umuti w’iki gihingwa, bibashyira mu gihombo dore ko mu bihe by’imvura ibireti bikunze guhura n’uburwayi bahaye izina rya Malatiya. Bagasaba abakurikirana iki gihingwa ko babashakira imiti ihangana n’ubwo burwayi kugira ngo birinde ingaruka zaterwa nabwo.
Kagayigayi Victor ashinzwe ubuhinzi muri SOPYRWA, uruganda rutunganya ibireti ruri mu karere ka Musanze, avuga ko
Igihingwa cy’ibireti gihingwa gite? Cyera gute?
Nk’uko bivuga n’aba bahingi ibireti bihingwa mu buryo bubiri aribwo guhinga ingemwe cyangwa guhinga ibitsitsi bakuye kubyari bisanzwe bihinze. Muri aka gace babihinga mu kwezi kwa kabiri gushyira uka gatutu zikerera amazi ane.
Nyiraneza Aliane arasobanura uburyo bazihingamo “ari abahinze ibitsitsi ari n’uwahinze pepiniyeri (ingemwe) bose bereza rimwe ariko uwahinze ingemwe niwe weza ibireti byinshi. Ipuretere (ibireti) zerera amezi ane hanyuma tugasarura kabiri mu kwezi.”
Iyo ugeze aho ibireti bihinze, utabizi ushobora gukeka ko ari indabo! Bigira ubwerezwa bwera busa neza n’ubw’indabo, ubu bwerezwa nibwo basarura hanyuma bakabwanika. Nyuma y’iminsi ine biba byumye, hagakurikiraho kujya gupimisha ku cyicaro cy’uruga aho buri muhinzi yishyurwa ibiro yazanye.
Semayjeri Joseph ni perezida w’ihuriro ry’abahinzi b’ibireti mu Rwanda, avuga ko kuba hari abahinzi batazi icyo ibireti bikorwamo kuko hari abahinga bitari ibya kinyamwuga. Akomeza avuga ko n’ubwo barimo Atari benshi dore ko n’ubwo ngo hari benshi batari mu makoperative bagerageza kubasura kenshi no kubahugura bigamije kunoza ubu buhinzi.
Yagize ati “Kuba hari abatazi ikiva mu bireti ntabwo bidutera ipfunwe, icyo dushishikarira gukora nk’abayobozi ni ukwegera abo tuzi neza ko batazi akamaro kabyo cyangwa se ikibivamo. Tugira inama nyinshi mbere y’itangira ry’ihinga yewe no mu gihe cy’ihinga. Gusa ntibura guhura n’abantu badaha agaciro ibireti, ariko uwo ni wa wundi ukorana n’abamamyi bagenda bagura ibireti mu baturage akaba aribo babyizanira kuri Koperativemu buryo bw’ibanga! Urumva nk’uwo usanga bamuhereye ku mafaranga make, bityo ntiyamenya agaciro kabyo.
Mu Rwanda ibireti bihingwa mu turere tune, tubiri tw’intara y’Amajyaruguru aritwo Musanze na Burera ndetse na tubiri tw’intara y’Uburengerazuba aritwo Nyabihu na Rubavu. Iyo ibireti bimaze gusarurwa byanikwa iminsi igera kuri ine hanyumba bigashikirizwa koperative. Koperative yishyura umuhinzi, hanyuma usaruro ikawohereza ku ruganda(SOPYRWA) narwo ruwukuramo umushongi ariwo woherezwa mu mahanga.
Kuri ubu uru ruganda rwa Horizon Sopyrwa rutunganya ibireti rwateye indi ntambwe, aho kubufatanye n’ikigo AgroPy umushongi w’ibireti usigaye ukorwamo imiti harimo n’iyoherezwa mu mahanga. Muri iyi miti ikorwa na AgroPy harimo ivura amatungo, iyica udukoko dutandukanye cyane cyane mu buhinzi.
umwanditsi :NZABANDORA Theogene/ Musanze