Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Musanze: Abarema isoko rya Kinigi nta bwiherero babona bakiherera mu mugezi wa Rwebeya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Musanze: Abarema isoko rya Kinigi nta bwiherero babona bakiherera mu mugezi wa Rwebeya

igire
igire Yanditswe January 9, 2024
Share
SHARE

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’umwanda kubera kutagira ubwiherero rusange, aho bamwe babura uko babigenza bakajya kwiherera mu mugezi wa Rwebeya no mu myaka yegereye iri soko.

Ni isoko rihurwamo n’abaturage basaga 1000 ku munsi ariko rikaba nta bwiherero rigira cyane ko n’ubwari hafi y’aho bwari mu Murenge wa Nyange na bwo byabasabaga gukora ingendo ndende ariko kugeza ubu burafunze ibintu bikomeje gutera umwanda mu nkengero z’isoko rya Kinigi.

Mukamudenge Jeannine ni umwe mu barema iri soko aho acuruza amatungo usobanura ko n’abahacururiza batubaka ubwiherero.

Yagize ati: “Iri soko rya Kinigi kuva ryabaho rimaze imyaka itari munsi ya 25, nta bwiherero rusange buhari, yemwe n’abanyiri utubari, amaduka na za resitora usanga na bo nta bwiherero bubaka, ku buryo iyo dushatse kwituma tujya mu bihuru byo hafi hano, ugasanga hano hari intambara na banyiri amashyamba, abafite ubwiherero hano n’abashaka kwituma, ibi kandi ubuyobozi burabizi ariko nta gikorwa, turifuza isoko rifite ubwiherero”.

Ndushabandi Bernard uturiye iryo soko, yagize ati: “Ubungubu iyo isoko ryaremye ngomba kwirirwa mu rugo ntegereje ko abarema isoko baza kwituma mu ndabyo zanjye, no mu bwiherero niyubakiye, iri soko rero rihuriyeho Imirenge itatu Musanze, Kinigi na Nyange, ariko muri yose ubwiherero kugira ngo ubugereho  na bwo  ni uko bwafunzwe twajyaga  mu Murenge wa Nyange, na bwo wakoraga  urugendo rw’iminota  6, urumva rero umuntu urwaye nko mu nda ashobora kugera aho byamukomeranye”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko uko ubuyobozi bushishikariza abaturage kugira ubwiherero bwiza na bwo bwaba nyambere mu gutanga urugero rwiza

Yagize ati: “Tekereza kugira ngo muri iri soko tubure ubwiherero usange abantu bituma mu mugezi wa Rwebeya umwanda ukomeze ugere no muri Vunga, si uko indwara zigenda zikwirakwira hose, hagombye kubaho ubwiherero nko mu masoko nk’aya ndetse n’ahandi abantu bahurira ari benshi, kuko na twe ibi bintu biratubangamira cyane, guhora turwana n’abarema iri soko baza kwituma mu mirima yacu no hafi y’ibipangu byacu”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga koko iki kibazo bukizi ariko kubera ko ngo biteganyijwe ko iryo soko rishobora kuzagurwa, uko iminsi igenda yiyongera bateganya kuzakemura icyo kibazo cy’ubwiherero.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Claudien Nsengimana yabitangarije yagize ati: “Kuba nta bwiherero buri mu isoko rya Kinigi buhari ni ibintu ubu tugiye guhagurukira ku buryo haboneka ubwiherero, ibi dushobora kubikoraho dufatanyije n’izindi nzego harimo abikorera ku giti cyabo.

Turasaba rero ko abaturage batakomeza gukwirakwiza umwanda kuko bikurura indwara ndetse no kubangamira ibidukikije, tugiye kubanza tuhasure turebe icyakorwa”.

Kuri ubu abarema iri soko rya Kinigi ngo iyo bashatse kwiherera bajya mu bisambu biri hafi aho, abiyubashye bakajya mu ngo zo hafi aho bamaze kwishyura amafaranga 150 ku muntu, ibintu usanga byarajemo n’abakomisiyoneri aho hari abasore usanga bayobora abashaka kwiherera bagahabwa igiceri cya 50 ku muntu ajyanye mu bwiherero bwa runaka.

You Might Also Like

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire January 9, 2024 January 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

XML-RPC Test Post
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?