Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Hamiss Bizimana, yasabye amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe no kunoza imirire barwanya igwingira mu bana bato.
Iki giterane cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’ibindi bihugu harimo Tanzania, Kenya, Uganda ,u Bwongereza n’abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) muri Leta ya Texas.
Meya Hamiss Bizimana yatangiye ashimira ibikorwa byiza EAR imaze kugeraho itanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
Yaboneyeho gusaba iryo torero kimwe n’andi madini n’imiryango ishingiye ku myemerere, kubasaba gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda birinda amacakubiri yose aho ava akagera, ngo kuko asenya ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Ndasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha abayoboke bayo kurangwa n’ubumwe no kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 16 ahanditse ko Abanyarwanda bose bavukana kandi bakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana; ubumwe rero bw’Abanyarwanda ni ho iterambere n’amahoro by’u Rwanda bishingiye bikwiye rero kwigishwa bikanashyirwa mu bikorwa. Ikindi muharanire ko igwingira ricika mu miryango yanyu”.
Uyu muyobozi akomeza asaba abakuriye amadini n’amatorero gukomeza kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango y’abayoboke babo ndetse abayoboke na bo bakaba umusemburo w’amahoro n’iterambere aho batuye ndetse no gutanga amakuru ku miryango ibana mu makimbirane.
Mudahogora Scovia, umwe mu bakirisito bitabiriye iki giterane cyamaze iminsi itatu, yavuze ko gituma yiyunga n’Imana ariko kwiyunga n’Imana ngo bijyana no kugaragaza imibanire myiza mu bavandimwe.
Yagize ati: “Amacakubiri dukwiye kuyirukanira kure kuko abadahuje intego bakagendera kure ubumwe nta kintu bigezaho, ni yo mpamvu njyewe nzakomeza kuvuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ryo shingiro ry’iterambere n’amahoro ntawavuga ngo yakiranutse atabanye neza na mugenzi we”.
Reverand Canon Ndimukaga Emmanuel, ushinzwe ivugabutumwa muri EAR Diyosezi ya Shyira, na we asanga ubumwe bw’Abanyarwanda bwakomeza kuba ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, maze abihuza n’Ijambo ry’Imana isaba buri wese gukunda mugenzi we.
Yagize ati: “Iyo urebye muri iyi minsi usanga Satani yaragendereye umuntu kugira ngo amucumuze ni n’aha rero usanga yarabibye amacakubiri mu bantu. Rero muri gahunda yacu y’Itorero Angilikani dufitemo gahunda itanga inyigisho zo gukomeza kwimakaza imibanire myiza, twimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Aha rero ibyo Meya yadusabye tuzakomeza kubisigasira kandi ubumwe ntibiguma mu magambo gusa, ikibazo cy’imirire na cyo burya kiba mu mihigo ya EAR, aho usanga dufite gahinda zinyuranye zirwanya igwingira, harimo nka gahunda y’igi rimwe ku mwana”.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 16 rivuga ko Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza, ryaba rishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, ribujijwe kandi rihanwa n’amategeko.