Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Musanze: Bafatanywe ibilo 198 by’insinga zibwe ku muyoboro y’amashanyarazi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Musanze: Bafatanywe ibilo 198 by’insinga zibwe ku muyoboro y’amashanyarazi

igire
igire Yanditswe July 16, 2023
Share
SHARE

Musanze: Bafatanywe ibilo 198 by’insinga zibwe ku muyoboro y’amashanyarazi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo biba insinga ku miyoboro y’amashanyarazi zipima ibilo 198 bagamije kuzigurisha.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza,  bapakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi ifite ibiranfo Nomero RAF 657 Y, Ibyuma bishaje birimo n’insinga z’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Hari hashize igihe abaturage bataka ko bibwa insinga z’amashanyarazi n’abantu bataramenyekana, bigateza icuraburindi, kandi ko baziba bagamije kuzigurisha mu byuma bishaje bakunze kwita Injyamani.”

Yakomeje avuga ati:”Hahise hatangira ibikorwa byo kubashakisha, hashyirwa abapolisi ku muhanda uva i Musanze werekeza mu Mujyi wa Kigali, hafi saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo mu mudugudu wa Nyamuremure, haza gufatirwa imodoka yari irimo abagabo batatu, ipakiye ibyuma bishaje bayisatse basangamo insinga z’amashanyarazi bashishuye, zipima Kgs 198 bahita bafatwa.”

Bamaze gufatwa bavuze ko izo nsinga z’amashanyarazi ndetse n’ibyuma bari babigemuye mu Karere ka Bugesera,  ariko ko na bo babigura n’abandi bantu babibazanira ntibabashe kumenya imyirondoro yabo.

SP Mwiseneza yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo bafatwe, abashishikariza gukomeza kurinda ibikorwa remezo kuko ari bo bifitiye akamaro cyane mu buzima bwa buri munsi.

Yaburiye bakomeje kwishora mu bujura bw’insinga no kwangiza ibindi bikorwa remezo ko bihanwa n’amategeko kandi ko Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 182 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose byitumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire July 16, 2023 July 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?