Abahinzi bo mu Karere ka Musanze barashima iterambere uyu mwuga umaze kubagezaho, bakavuga ko kubera imbaraga leta yashyize mu kuvugurura ubuhinzi, byatumye bava mu kubukora bya gakondo babuhindura ishoramari.
NYIRAGUHIRWA Vestine akorera ubuhinzi bw’inyanya n’ibigori mu murenge wa Kimonyi, agaragaza ko kuvugurura ubuhinzi kinyamwuga byamufashije kwiteza imbere. Ubu buri cyumweru agurisha inyanya z’ibihumbi 170, nabwo ngo n’uko ibiza byamukomye mu nkoko yakabaye agurisha amafaranga arenze ayo.
Ubu buhamya abusangiye na bagenzi be bakora ubuhinzi bw’ibigori mu mirenge ya Kimonyi na Muko bibumbiye muri koperative ABAJYANANIGIHE bashimangira ko ubu bakora ishoramari rishingiye ku buhinzi cyane ko biyubakiye uruganda rwongerera agaciro ibigori.
Aba bahinzi basanga imvugo igira iti: ‘’ansubije ku isuka” bishatse kuvuga ko umuntu agusubije hasi igomba gucika kuko isuka yubashywe bashingiye ku iterambere imaze kubagezaho.
Ku munsi wahariwe kuzirikana imbaraga z’Umuhinzi wo muri Musanze mu gufasha igihugu kwihaza mu biribwa, hishimiwe aho benshi mu bakora uyu mwuga bageze biyubaka.
Uyu munsi wateguwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere RDO.
KAMANA Eterne uhagarariye uyu muryango mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abahinzi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bityo akaba ari ngombwa kuzirikana uruhare rwabo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Musanze NGENDAHAYO Jean ashimangira ko kuba umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ari uko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukoresha inyongeramusaruro.
Ariko hari n’umushinga wo gukora imirimashuri myinshi.
Umunsi w’Umuhinzi muri Musanze wahujwe n’ubukangurambanga bwo gushishikariza urubyiruko n’abagore kwitabira uyu mwuga.