Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Musanze: Habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Musanze: Habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

igire
igire Yanditswe February 11, 2025
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere, mu karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 800.

Hagizwe urwibutso, mu gihe hari urukiko rw’ubujurire (cour d’Appel), nyuma y’ubusabe bw’igihe kirekire ko hatakomeza gutangirwa serivisi z’ubutabera kandi hari abahamburiwe uburenganzira bwo kubaho.

Iki gikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe n’Akarere ka Musanze, Umuryango IBUKA ku bufatanye na Ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Amateka amurikwa yakusanyijwe avuye mu nyandiko z’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu bihugu nk’u Bbufaransa,u Bwongereza,u Bubiligi na Afurika y’Epfo bafatanije n’Abanyarwanda.

Perezida w’Umuryango Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert avuga ko bifuze ko aya mateka agera kuri benshi.

Amakuru y’ubushakashatsi bugaragara muri iri murikamateka, ari mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Iri  murika ry’inyandiko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryatangiriye i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi umwaka ushize, mu Rwanda rimaze kubera ku cyicaro gikuru cya Ibuka no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

You Might Also Like

U Rwanda rwohereje Abapolisi 140 mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

igire February 11, 2025 February 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Musanze: Abagore barara mu tubari barashinjwa kwica umuco no kwimika ubusambanyi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?