Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shingiro bavuga ko batewe impungenge n’inzoga y’inkorano yadutse kuri ubu yahawe izina rya ‘Nzogejo’, aho umuntu amara kuyisinda imbaraga zigashira ntagire ikindi atekereza uretse guhita yiryamira gusa atiteye utuzi, bakaba bifuza ko inzoga nk’izi zahagurukirwa.
Ndizeye Innocent wo mu Kagari ka Gakingo Umurenge wa Shingiro yagize ati: “ Muri iyi minsi hano twari tumenyereye inzoga z’inkorano zitwa imbutabuta, yewe muntu, umumanurajipo n’izindi ariko kuri ubu hadutse iyitwa ‘Nzogejo’ igiye kuduteza umwanda mu buryo bwose ni ukuri.
Umugabo arava ku kiraka agahitira mu kabari k’urwagwa mu minota 20, aba amaze gusinda kandi aba yaguze icupa ry’amafaranga 500, gusa kuko ubu ryariyongeye ngo kubera ibikoresho ubundi ryaguraga 300, yagera mu rugo agahita yiryamira umugore yamuzanira amazi yo gukaraba ati Nzaba noga ejo ni aho izina ryavuye”.
Iyi nzoga bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru hari abavuga ko iba yenze mu bitoki, amajyane, isukari, pakimaya, n’ikindi bita salumaka ngo kimeze nk’igisabune gituma inzoga ibira kandi igakara ku buryo uyinyoyeho ahita asinda ako kanya.
Bamwe mu bagore bavuga ko umugabo ukunze kunywa iyi nzoga uretse kuba atuzuza inshingano z’umugabo ngo unywa Nzogejo ntarya kandi ntiyiyitaho nk’uko Mukamasimbi Josephine wo mu Kagari ka Mudende yabivuze.
Yagize ati: “Iyi nzoga yaratuyobeye cyane, iza ari urwagwa bavuga ngo barukuye muri za Vunga mu Karere ka Nyabihu, abagabo bacu iyo bamaze kuyinywa kubera ko bahita basinda kandi batariye, umugabo mushobora kubana ukwezi kose atujuje inshingano z’abashakanye kubera ko buri gihe aza yasinze, iyo ugize Imana ntagukubite njye numvise ibintu bayikoramo nsanga ahubwo banakomeye kuko bambwiye ko ari uruvangitirane rw’ibintu byinshi.”
Akomeza avuga ko ‘Nzogejo’ n’ubwo hari bamwe mu bagabo bayikunda kubera ko igura make ngo inamugaza
Yagize ati: “Ikizakubwira umugabo unywa ‘Nzogejo’ azaba atitira ku buryo n’iyo umuhaye igikombe usanga atitira cyane, aha rero turifuza ko izi nzoga zajya zihita zirukanwa mu gace kacu nyuma yo kumenya aho ziba zavuye, ikindi numvise ko atari hano gusa ngo no mu Murenge wa Kimonyi, na Musanze izi nzoga zeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Hanyurwabake Theoneste, we ahakana yivuye inyuma ko atazi niba koko iki kinyobwa kiba mu Murenge ayobora
Yagize ati: “Tumenyereye inzoga ziva muri Vunga z’inzagwa, ariko ntabwo twari tuzi inzoga yitwa Nzogejo, ubu rero ubwo tumenye agace izi nzoga zirimo mu Murenge nshinzwe ngiye kubikurikirana, ibyo gusinda byo n’ahandi barasinda ariko ibi bigomba guhagarara, ndasaba abaturage kujya banywa inzoga zujuje ubuziranenge kandi nabwo bakanywa nkeya ku masaha atari ay’akazi.”
Ni kenshi mu Karere ka Musanze mu Mirenge yako inyuranye hakunze kuvugwa inzoga z’inkorano, zikaba zaranze kuhacika kubera ko bamwe mu baturage bazikundira ko zituma basinda vuba , abandi bakemeza ko zigura make.