Yanditswe na Sam Kabera/Igire.rw
Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto.
Mu ma saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2023, nibwo iyo nzu isanzwe icururizwamo ibyiganjemo ibikoresho byakoreshejwe bizwi nka okaziyo (occasion), yafashwe n’inkongi.
Abaturage bari hafi y’aho iyi nzu iherereye, batunguwe no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, barebye basanga umuriro wahereye muri Plafond y’ahagana mu gikari, bihutira kuyizimya bakoresheje umucanga, babonye umuriro ubarushije imbaraga bitabaza Polisi.
Uwitwa Nizeyimana wari uhari ati “Twabonye umwotsi ucucumukira mu gikari cy’uruhande rumwe rw’iyi nzu urimo uzamukira mu kirere, tugezemo dusanga yatangiye gushya, twihutira gushakisha umucanga hafi aho, turawuzimya. Uwo muriro wakaga cyane mu gisenge cy’inzu, tubonye binaniranye kuwuzimya twitabaza Polisi, kuko twabonaga uri bugire ubukana ugakongeza n’ibindi bintu byo mu zindi nzu zikikije iyashyaga”.
Ni inzu isanzwe icururizwamo intebe, ibitanda n’utubati byakoreshejwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko hataramenyekana icyaba cyateje iyo nkongi y’umuriro n’ibyo yaba yangije.
Yagize ati “Abaturage bakibona ko hakenewe izindi mbaraga zo kuyizimya bihutiye kutumenyesha ndetse na Polisi ihita itabara ibasha kuzimya iyo nkongi itarakongora ibintu byinshi. Ntiharamenyekana intandaro yayo, gusa dushishikariza abantu kujya bagenzura ‘installation’ z’inzu zabo no kwigengesera ku bikoresho bifitanye isano n’umuriro, nka buji cyangwa ibindi bintu byaka”.
Abatuye hafi y’aho iyi nzu iherereye bavuga ko yari imaze iminsi ivugururwa, ababikoraga bakaba bajyaga banyuzamo bakanahasudirira. Bigakekwako yaba ariyo ntandaro, kuko ngo mbere y’uko hashya, urusinga rw’amashanyarazi rwo muri iyo nzu, rwabanje guturika rutanga ibishashi by’umuriro, bihita bigwa ku biti by’igisenge na bimwe mu bikoresho byari biharunze, birakongezanya gitangira gushya.