Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Noura bint Mohammed Al Kaabi, Noura bint Mohammed Al Kaabi, yashimye ubutwari n’umurava byaranze abanyarwanda ndetse avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, agomba kuba isomo ku bihugu bikayigiraho.
Ni ubutumwa Madamu Noura bint Mohammed uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Madamu Noura Bint Mohamed yabanje gutambagiza ibice bigize uru rwibutso ndetse asobanurirwa birambuye ku mpamvu, ukuri ndetse n’ingaruka za Jenoside n’urugendo rudasanzwe rw’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka.
Nyuma yo gusobanurirwa byinshi no gutambagizwa uru rwibutso Madamu Noura Bint Mohamed, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kuba isomo ku mahanga ndetse ashima ubutwari n’umurava byaranze abanyarwanda muri uru rugendo rw’imyaka 30 rwo kongera kwiyubaka.
Yagize ati: “Mwarakoze kuba intwari n’abanyamurava. Iki ni igice cy’umwijima kigize amateka ya muntu. Amateka twese tugomba kwigiraho. Amasengesho yanjye yose ari ku babuze ubuzima kandi ndizera ko tuzakomeza kubasengera ndetse kandi ibyabaye bitazongera ukundi.”
Madamu Noura bint Mohammed Al Kaabi, ari mu Rwanda kuva ku wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, aho yakiriwe na Minisitiri Vincent Biruta, ndetse banayobora inama ya mbere ya komite ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe ubutwererane. Iyi nama yasize impande zombi zisinyanye y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi.
Uretse ayo masezerano yashyizweho umukono, ibihugu byombi bisanzwe bikorana bya hafi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, iterambere ry’amahoteli, umutekano n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’iyo nama Noura Bint Mohamed, yakiriwe ku mugoroba na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.