Intambara irimo iratutumba hagati ya Armenia na Azerbaijan nyuma y’amezi ibihugu byombi bishinjanya ubushotoranyi mu gace ka Nagorno-Karabakh.
Minisiteri y’Ingabo ya Azerbaijan yatangaje ko yatangiye operasiyo yo kurwanya ibikorwa by’iterabwo muri aka gace kagenzurwa na Armenia ariko kagafatwa n’imiryango mpuzamahanga nk’aka Azerbaijan.
Umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’ibi bihugu uturuka ku makimbira y’amoko hagati y’abanya Armenian Azerbaijan batuye mu gace ka Nagorno-Karabakh.
Kuva umwuka mubi watangira kuzamuka muri uyu mwaka, abapolisi n’abasivili 11 b’igihugu cya Azerbaijani bayaguyemo binyuze muri za mine zatezwe muri aka gace cyangwa ukundi gukozanyaho.
Kuri uyu wa Kabiri urusaku rw’ibyuma biburira ko hari ibisasu mu kirere (Air raid sirens) byumvikanye mu mujyi mukuru wa Karabakh.
Ibi bihugu byombi bimaze kujya mu ntambara inshuro ebyiri bipfa aka gace ka Nagorno-Karabakh.
Amakimbirane hagati y’ibi bihugu bipfa aka gace yatangiye mu mwaka wa 1988 ariko aza gufata intera nyuma y’Isenyuka ry’ubumwe bw’aba Soviyete.
Ubwa mbere iyi ntambara yabaye mu mwaka wa 1990 nyuma yo kugwa k’Ubumwe bw’Abasoviyete ndetse no muri 2020. Ibi bihugu byombi bikaba byarahoze mu bumwe bw’Abasoviyete byombi bikaba byarabonye ubwigenge mu mwaka wa 1991.
Aka gace kose kazengurutswe n’ubutaka bwa Azerbaijan gusa abaturage bako bafite byinshi bituma benshi biyumva nk’abanya Armenia, ibintu binatuma iki gihugu gikomeza kukagiramo ijambo.
biyumva nk’abanya Armenia, ibintu binatuma iki gihugu gikomeza kukagiramo ijambo.
Kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, igihugu cya Azerbaijan cyatangiye gufunga imihanda ituruka muri Armenia igana muri aka gace.
Kuri uyu wa Kabiri, ubutegetsi bwa Azerbaijan bwavuze ko ingabo za Armenia zateye ibisasu bya roketi ku birindiro byabo ari nacyo cyatumye batangiza operasiyo yo kwambura intwaro no gusubiza iwabo ingabo ziri ku ruhande rwa Armenia ziri muri aka gace ka Nagorno-Karabakh. Gusa igihugu cya Armenia cyahakanye ibi birego byose.
Abatuye muri iki gice bavuga ko humvikanye amajwi y’ibibunda bya rutura muri Khankendi, umurwa mukuru wa Karabakh utuwemo n’abaturage b’abanya Armenia ibihumbi 120 000.
Muri iki cyumweru ku binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho y’ibimodoka by’intambara bya Azerbaijani bigana muri aka gace, mu gihe Armenia nayo yiteguraga gutangira imyitozo ya gisirikare ifatanyije n’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu bimwe mu bihugu birimo Uburusiya na Turukiya biravugwa ko birimo kugerageza kunga impande zombi mu rwego rwo guhosha iyi ntambara ishobora kuba isaha iyo ariyo yose.
Amashusho y’ibimodoka by’intambara bya Azerbaijani bigana muri Nagorno-Karabakh. Photo: AFP