Nangaa yavuze ko Kinshasa yahisemo intambara aho guhitamo amahoro

igire

Ubuyobozi bwa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) buratangaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata inzira ya gisirikare nk’igisubizo cyonyine ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’igihugu, ibintu buvuga ko bibangamira amahirwe y’amahoro arambye.

Umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa butagaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar. Ibi yabivuze mu ijambo risoza umwaka wa 2025.

Yavuze ko, nubwo hari inama zari zateguwe hagamijwe kugenzura uko ihagarikwa ry’imirwano ryubahirizwa, Guverinoma ya Kinshasa yanze kuzigiramo uruhare, mu gihe AFC/M23 yo yitabiriye igamije gushaka icyatuma imirwano ihagarara burundu.

Ku bwa Nangaa, icyo cyemezo cyerekana ko Kinshasa itabona ibiganiro nk’inzira y’ukuri yo gukemura amakimbirane, ahubwo ikabifata nk’igihe cyo kongera kwisuganya no gutegura intambara nshya. Yagaragaje ko intambara yongeye gufata indi ntera, igahitana abasivili benshi, hifashishijwe intwaro ziremereye zidatoranya, mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili.

Uyu muyobozi yanavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’imvugo zibiba urwango, avuga ko zitagikorwa n’abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo zinashyigikirwa n’inzego za Leta. Ku bwe, amagambo akangurira ivangura n’urwango asigaye avugwa ku mugaragaro n’abayobozi bakuru, akanyuzwa no mu bitangazamakuru bya Leta.

Yagize ati “aya magambo agamije gushyira mu kato bamwe mu baturage ba Congo, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ndetse n’abandi bavuga Igiswahiri, bagafatwa nk’abanzi b’igihugu kubera uko basa cyangwa ururimi bavuga.”

Nangaa yavuze ko ibyo byatumye habaho ihohoterwa rikabije, aho abaturage bamwe bagiye bicwa mu buryo bw’agashinyaguro, mu gihe abandi babirebera ntihagire igikorwa, ibintu avuga ko bishobora gusiga ibikomere bidashobora gukira mu muryango mugari.

Mu butumwa bwe, yanenze ubuyobozi bwa RDC avuga ko bushishikajwe no gutandukanya abaturage aho kubahuza, anavuga ko Perezida Félix Tshisekedi atubaha igisirikare cye, ashinjwa kugisuzugura no kugikoresha mu nyungu za politiki.

Nangaa yasobanuye ko AFC/M23, n’ubwo ishinja Kinshasa kubangamira amahoro, ikomeje gushimangira ko igisubizo cya politiki ari cyo cyonyine kirambye, isaba ko ibiganiro bya Doha byahabwa agaciro aho kubisimbuza amasasu n’intwaro.

 

Share This Article