Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ndasubiza nk’umusirikare, twe twariteguye -Brig Gen Ronald Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ndasubiza nk’umusirikare, twe twariteguye -Brig Gen Ronald Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

igire
igire Yanditswe December 27, 2023
Share
SHARE

Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagiranye The Long Form with Sanny Ntayombya, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Congo ni yibeshya igatera u Rwanda izakirwa nk’umushyitsi kuko RDF ihora yoteguye.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe icyakorwa igihe amagambo ya Peredzida Felix Tshisekedi yo gutera u Rwanda yayashyira mu ngiro.

Peredzida Tshisekedi yakunze kugaruka kuri aya magambo kenshi, yemeza ko agomba gutera u Rwanda ndetse kuwa 18 Ukuboza 2023, bwo yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Ndetse yagaragaje ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Yagize ati “Ngiye guhuza imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko Nshinga ribinyemerera, nyisabe uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda. Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”

Ibi Tshisekedi yabishingiye ku kuba ahamya ko Ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye, zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ikirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Rwivanga, muri iki kiganiro na The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.

Maze nawe asubiza sgira ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

DRC yakunze kugaragaza ko yifuza kurwana n’u Rwanda ndetse babibiba no mu baturage, ndetse bagerageza no guhohotera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga ko Atari Abanye Congo

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire December 27, 2023 December 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?