Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benyamin Netanyahu, yemeye ibiganiro bigamije kurekura ingwate z’Abanya-Israel ziri mu maboko ya Hamas no kurangiza intambara muri Gaza, ariko yihanangiriza ko ibyo bizashoboka gusa “mu buryo bwemejwe na Israël.” Ni mu gihe na none yitegura kwemeza burundu umugambi wa gisirikare wo gufata umujyi wa Gaza.
Ibi byatangajwe ku wa Kane ku ya 21 Kanama (08) 2025, nyuma y’iminsi itatu gusa Umutwe wa Hamas wemeye ubusabe bwa Egypt (Misiri), Qatar na Amerika bwo gushyiraho agahenge k’iminsi 60, kagombaga no kujyana no kurekura ingwate zafashwe ku wa 7 Ukwakira (10) 2023 hamwe n’Abanyapalestina bafungiye muri Israël. Netanyahu ariko yashimangiye ko “kutsinda Hamas no kurekura ingwate bigomba kujyana.”
Guverinoma ya Israël yatangaje ko itsinda ry’abazayihagararira mu biganiro ryamaze kwitegura, ritegereje kumenyeshwa aho ibiganiro bizabera.
Ariko nubwo bimeze bityo, ibikorwa bya gisirikare byo gufata Gaza biracyakomeje. Netanyahu yabwiye abasirikare bari ku mupaka ko agiye kwemeza burundu imigambi yo “gufata umujyi wa Gaza no kurandura Hamas,” umujyi ufatwa nk’indiri ikomeye ya Hamas.
Ingabo za Israël zaburiye ibitaro n’imiryango mpuzamahanga ikora ubutabazi kwimura abarwayi bakava mu majyaruguru ya Gaza bakerekeza mu majyepfo, ariko Minisiteri y’Ubuzima yo muri Gaza iyobowe na Hamas yanze ubwo busabe. Yavuze ko kwimura abarwayi bidashoboka.
Ibi byose bibaye mu gihe ubushakashatsi bwa Maariv bwerekanye ko 62% by’Abanya-Israel batagifitiye icyizere guverinoma yabo, bigaragaza ko abaturage bifuza amahoro ariko ntibabona icyerekezo gihamye.
Mu minsi ishize, nibwo hagaragajwe ko benshi mu ngwate zigifitwe na Hamas zapduye ndetse abakiri bazima nabo bari mu byago byinshi kubera urugamba n’inzara, ndetse n’uburwayi.
@rfi