Mugusoza urugendo rw’imyaka itatu, abafasha myumvire ya EAR Diyoseze Kibungo, bari bamaze bahugurwa, muri gahunda y;amatsinda yo kubitsa no kugurizanya kubufatanye na HOPE INTERNATIONAL , kuri uyu wa kane nibwo bahawe impamyabumenyi ndetse banashimirwa uruhare rwabo muri iyi gahunda igamije iterambere ry’imibereho myiza y’abakirisitu.
Abafashamyumvire 19 basoje aya mahugurwa yari amaze imyaka itatu, barashimira ubuyobozi bw’itorero na HOPE INTERNATIONAL uburyo bababaye hafi muri uru rugendo, MUNYANEZA Jean Damascene umwe muri aba bafashamyumvire, ati” Mubyukuri twahawe inama n’ubufasha bukomeye muri iki gihe cy’imyaka itatu tumaze, njye nabagenzi banjye, twakoze ibishoboka byose kugira ngo amahirwe twahawe, ndetse binanyuze mugukundana no gufashanya turusheho kugera kuri byinshi, navuga ko rero ubu hari intambwe igaragara twagezeho ariko kandi ntidukwiye gusubira inyuma murugendo twatangiye”.
Diane UWAMAHORO Umuyobozi wa HOPE INTERNATIONAL mu Rwanda, avuga ko muntego zabo harimo gufasha abayoboke ba amadini n’amatorero atandukanye kwiteza imbere, haba muburyo bw’umwuka n’imyumvire, iyi rero ikaba ariyo mpamvu bashyize imbaraga mubafashamyumvire bo muri Diyoseze ya Kibungo murugendo rw’imyaka itatu, uyu muyobozi kandi yanizeje imikoranire aba bafashamyumvire basoje urugendo rw’imyaka itatu ndetse no gukomeza kugira ishyaka mubyo bakora.
MUSENYELI NTAZINDA Emmanuel, umwepisikopi wa Diyoseze ya Kibungo mwitorero Angilikani ry’u Rwanda, avuga ko intego nyamukuru ari uguhindura abantu nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, ari nayo mpamvu habayeho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ibi rero ngo akaba arinabyo bituma igihugu gikomeza kugera ku iterambere rirambye, yaboneyeho kandi gusaba aba bafashamyumvire basoje amahugurwa bahawe mugihe cy’imyaka itatu, kurushaho gufatanya no kuzakomeza imikoranire n’ikindi cyiciro gishya cy’abafashamyumvire giteganijwe gutangizwa mukwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2024.
Hashize imyaka irenga cumi n’itanu umuryango mpuzamahanga utari uwa leta HOPE INTERNATIONAL ukorera mu rwanda,intego zawo nyamukuru muri gahunda yayo y’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ashingiye kw’itorero ni ugufasha abakirisitu b’amadini n’amatorero kwiteza imbere, no kubaka ubucuti bitari muburyo bw’umwuka gusa, ahubwo no mubikorwa by’iterambere bizamura imibereho myiza yabo. Muri uru rugendo rero bakaba bakomeje ubufatanye na EAR DIYOSEZE ya Kibungo gukomeza guhugura abafashamyumvire bafasha ayo matsinda gukomeza kugira imikorere myiza.