Kuruyu wagatanu abanyeshuri bane bagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Ngoma aho bakurikiranweho ibyaha byingengabitekerezo ya Jenoside , aho ibibyaha bakekwaho babikoze mugihe cy’iminsi 100 yo kwibuka kunshuro 29 , aba bana bose uko ari bane bigaga mu karere ka Ngoma muntara y’iburasirazuba.bose biga muri GS kansana, mumurenge wa Gashanda biga mumwaka wagatandatu wamashuli yisumbuye,
Aba bose baburanye bemera ,ibibyaha byingengabitekerezo ,
bano banyeshuli ibibyaha bakekwaho babikoze mugihe mu Rwanda twari mugihe cyo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside ya korewe abatutsi.
Urubanza ruzasomwa kuwa 25/07/2023 rukazasomerwa Aho rwaburanishijwe Mumurenge wa Gashanda kukigo cyamashuli cya GS kansana,
Urwego Rwigihugu rw’ubugenzacyaha `RIB buheruka gutangaza ko urubyiruko kuva 16-29 rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari 18% aho basaba urubyiruko kutumva amabyire yabamwe mubabyeyi babo kuko baba barimo gukora ibyaha bibashyira mukaga ko gufungwa.
Ese ibyaha bakurikiranyweho bibahamye bahanishwa iki ?
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.