bafitiwe umwenda Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma Bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba Chia seed”SUBIZA”bamwe baramwenyura abandi barira nyuma yo gukirigita ifaranga bakesha guhinga igihingwa cya “Chia seeds” cyahinzwe n’abaturage barenga 1000, aho mumezi atatu babaga batangiye gusarura, naho abandi bakaba baririra mumyotsi kubera kubura aho bagurisha umusaruro wabo harimo kubura amasoko no kugurirwa kugiciro gito n’abari abayobozi babo mu makoperative babarizwamo.
Ubundi mubisanzwe Chia ni igihingwa gishya mu Rwanda cyatangiriweho igeragezwa mu cyanya cyuhirwa cya Ngoma giherereye mu Karere ka Ngoma, gitangira guhingwa mu 2020 murwego rwo kureba ko cyabera ubutaka bw’aka karere byumwihariko ahari urusekabuye.
Ku muntu utazi igihingwa cya Chia ni utubuto duto umuntu yagereranya na Sesame, mu kwera kwatwo twera nk’ingano uretse ko dushamika tukagira amashami menshi kandi nibura tukaba tureture kugera kuri metero imwe bitewe n’uko aho waduhinze twahishimiye.
Ikilo cy’imbuto ya Chia kigurwa ibihumbi 90 Frw kigaterwa kuri hegitari imwe, yerera amezi atatu ku buryo mugihe cy’ukwezi kwa kane uwayihinze aba asoje gusarura kuko kiterera rimwe, mu kugurisha umusaruro ikilo kimwe hari aho umuhinzi yagurirwaga kumafaranga ibihimbi 3000 frw mugihe hari abahinzi b’iki gihingwa bo mumurenge wa Rurenge mukarere ka Ngoma bavuga ko bo bagiye bagurirwa kumafaranga ari hagati ya 500na 800 y’u Rwanda.
Muguhinga iki gihingwa, uwahinze hegitari imwe ashobora kweza hagati y’ibilo 700 na toni imwe, bigaragaza ko uwahinze iki gihingwa adashobora kubura inyungu iri hari hagati ya miliyoni ebyiri kuri hegitari imwe.
Chia kandi ni igihingwa kibarizwa mu binyamisogwe, kizwiho gukorwamo imiti inyuranye yifashishwa n’abafite umuvuduko w’amaraso, mukongera vitamin mu mubiri, ni igihingwa kandi gishobora kuvamo amavuta yo kwisiga ndetse n’ayo guteka.
Ubwonko bw’umuntu bushobora gukora neza kumuntu wariye amavuta ava muri iki gihingwa, ndetse kandi bigafasha zimwe mungingo z’umubiri gukora neza, aho binatuma umuntu abasha kureba neza, hari ukuba iki gihingwa gifasha umuntu kutagira umunaniro, kurinda umubyibuho ukabije, n’umuvuduko w’amaraso,ndetse n’ibindi byinshi.
Ku baturage bahinga Chia mukarere ka Ngoma,akanyamuneza kabaye kose, muntangiro zacyo ariko uko uko iminsi yagiye yicuma, abishimaga bageze aho akwishima bivamo amarira nyuma yo kubura uko bagurisha umusaruro wabo,
Bamwe mubahinzi baganiriye na Igire.rw by’umwihariko abo muri koperative ya SUBIZA batashatse ko amazina yabo atangazwa barashyira mumajwi uwari perezida wa koperative SUBIZA MUNYABARENZE Jean-Damascene gutuma bagwa mubihombo bigoranye ko bazikuramo, kuko ariwe wabaguriraga kumafaranga macye hanyuma agaca inyuma abahinzi we akagurisha kumafaranga menshi ari nabyo byatumye biheba, baza no kumukuyraho bashyiraho uwundi. Bakomeza bavuga ko hari impinduka zigaragara zabayeho mubuzima bwabo, ndetse no mumihingire yabo bakesha guhinga igihingwa cya Chia seed, hari abavuga ko byabafashije kurihira abana babo amashuri, kugura amatungo abafasha kwikura mubukene ndetse no kuvugurura amazu yabo, gusa hari abavuga ko bagowe no kubona uko bagurisha umusaruro wabo, ndetse banawugirisha bagahabwa ku igiciro gito.
Ubundi ngo iki gihingwa kikimara kuza mukarere ka ngoma, ngo baragipinze cyane kuko babonaga kidashobora kuba umusaruro nk’uko babibwirwaga, ariko ngo uko bagendaga bahabwa amahugurwa ahagije ku ihingwa ry’iki gihingwa byatumye noneho barushaho kumva ko gishobora kubakura mubukene, ninano ko byabagendekeye muntangiriro zo kugihinga ngo kuko cyabahaye amafaranga Atari macye, ariko uko iminsi yagiye yicuma ibintu bigenda birushaho kuba bibi, bamwe batangira kwisanga mubihombo, bitewe no gushora amafaranga menshi muri iki gihingwa, ari nako binajyana no kubura amasoko.
HABIYAKARE Stanslas Perezida w’iyi koperative avuga ko n’ubu hakiri amafaranga abahinzi b’iyi koperative batarahabwa avuye ku umusaruro wabo, ibi bikaba byaranatumye iki gihembwe badahinga igihingwa cya Chia.
Ati “twagerageje kujya kwishyuza amadeni dufitiwe na kompanyi ya”AKENI” ikaba kompanyi y’abashoramari ikorera mucyanya cy’inganda I masoor iruhande rwa vorusi wagen, ndetse ikaba inashinzwe igihingwa cya Chia seed mu Rwanda , idufitiye amadeni angana na miliyoni 275Rwf tutarishyurwa, ariko ntibikuraho ko dukomeza ingamba zo kwishyuza izo miliyoni dufitiwe kugira ngo zihabwe abahinzi kuko baravunitse”.
Iyi koperative yasu biza inafite ubuzima gatozi, ariko kandi ngo muguhabwa ubuzima gatozi, igihingwa cya Chia cyari kitarajyaho, gusa ubu ngo bagiye kucyongeraho, ni koperative kandi yatangiye gukora mu mwaka wa 2017 ikaba igizwe n’abanyamuryango 450, nina koperative isanzwe ihinga igihingwa cy’ibigori n’ibishyimbo ariko kuby’igihingwa cya Chia ngo cyabateye igihombo gikomeye kuburyo abahinzi bari mugihirahiro, ubundi iki gihingwa cya Cia gikomoka mu igihugu cya Bolivia no muri Mexique.
Umwanditsi:Theogene Nzabadora