Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: NGOMA: Hafunguwe kumugaragaro ibikorwa by’umushinga wo guteza imbere uburere n’uburezi mu mashuri (Global Citizenship Education Clubs)
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

NGOMA: Hafunguwe kumugaragaro ibikorwa by’umushinga wo guteza imbere uburere n’uburezi mu mashuri (Global Citizenship Education Clubs)

igire
igire Yanditswe July 8, 2023
Share
SHARE

Ni kunshuro ya mbere UNESCO itangirije ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze muri Global Citizenship ‘’UBURERE MBONERAGIHUGU BW’ISI” hagamijwe ko abanyeshuri bakurana umuco, uburere ndetse kandi bakarushaho kumenya amateka y’igihugu, nk’uko insanganyamatsiko ikaba ni ingingo nyamukuru ibivuga “Umwana urezwe neza Igihugu gitekanye Isi ituje”.

U Rwanda nk’igihugu cyahisemo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacyo nk’umutungo wibanze wacyo u Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere uburezi n’uburere bw’abana barwo kuva bakivuka kugeza bakuze, kugira ngo ibi bigerweho birasaba ko abana bacu bakwiye guhabwa ibibafasha kugira ngo bagire indangagaciro z’umuco nyarwanda bakanigishwa kirazira z’umuco nyarwanda. Ihami ry’umuryango wabibumbye ryita kuburezi n’umucO UNESCO binyujijwe muri komisiyo y’igihugu ya UNESCO mu Rwanda, biyemeje kunganira imfashanyigisho isanzwe yigishwa mukwimakaza indangagaciro nziza navuze haruguru ari nayo mpamvu biyemeje gutera inkunga uyu mushinga wo gufasha abana kugira uburere mboneragihugu bw’isi binyuze muri Clubs zizashingwa kubigo by’amashuri. Mukwigisha abagize izo Club hazifashishwa imfashanyigisho yateguwe n’impuguke muburezi ikandikwa mururimi rwacu bwite rw’Ikinyarwanda bityo bikazafasha abagize izo Club kumva kimwe ibikubiye muri iyo mfashanyigisho badasobanya, muri gahunda y’ibikorwa kandi abagize Club bazigishwa ibituma umuturage abaho atekanye bityo banigishwe n’uburyo bakumira ibintu byose bishobora gutuma umuturage abaho adatekanye

 

BUCYANA Anastase Impuguke mu nteganyanyigisho z’Uburezi ibizwi mundimi z’amahanga nka “Educational curriculum design and développement consultant, yasobanuriye bitabiriye iki gikorwa intego za UNESCO n’imikorere ya Global citizenship Education icyo igamije mubikorwa byiterambere n’imibereho myiza murubyiruko.

 

Ati”UNESCO nk’ishami ry’u muryango wabibumbye ryiyemeje guteza imbere uburezi biciye muri Global Citizenship Education mu rwego rwo gutuma abana b’abanyarwanda bakurana uburere bwiza kandi buboneye, umuco ndetse n’imyifatire ikwiye kuranga abatuye isi kandi bakabaho mu isi ituje kandi itekanye, iyi niyo mpamvu rero yo kuba UNESCO yarahisemo gukorana na Leta y’u Rwanda kwisonga tukaba twaratangiriye mu karere ka Ngoma mubigo cumi na bine, birimo GS NDEKWE (iherereye mu murenge wa REMERA) ,GS KAZO (iherereye mu murenge wa KAZO) , NA GS RUBONA (iherereye mu murenge wa KIBUNGO)”.

KALISA Calixte, umuyobozi w’ishami ry’Uburezi na clubs muri commission y’Igihugu ya UNESCO wari muri iki gikorwa ahagarariye secrétaire général wa commission nationale de l’UNESCO

Utabashije kuboneka kubera akandi kazi yagarutse kuruhare rwa UNESCO u buryo ituma abatuye isi barusho kugenda bagira imibanire myiza ishingiye kumuvuduko n’iterambere isi iriho, ariko kandi uburezi bukarushaho gushingirwaho mugutuma ibyo  byose  bigerwaho.

Ati”Mugomba gukora ikintu icyaricyo cyose gituma muba abaturage beza kandi mukabera isi abantu bazima, ngira ngo muzi ko isi yabaye umudugudu, u Rwanda rero ntabwo turi ikirwa kuko tubana n’ibindi bihugu, kugira ngo rerpo abantu babe mu isi itekanye, isi ituje igihugu gituje ni uko haba n’imiryango itekanye kandi ituje, ndashimira abanyeshuri banyuze imbere yacu hano kuko biriya bavuze ni ibintu Bihari, biboneka, kandi bizwi, ibi byose dukwiye kubifatanyamo n’ababyeyi kugira ngo dukomeze twubake isi twifuza kandi nzima, nk’uko aba bana babibona, UNESCO rero tuzakomeza gufatanya namwe bana, ababyeyi ndetse n’abarezi kugira ngo dukomeze dusigasire ibimaze kugerwaho kandi turusheho no kugera kuri byinshi bidufitiye umumaro, n’isi yacu  ny’irizina”.

 

Akarere ka ngoma ni akarere niko kambere gatangirijwemo iki gikorwa,Kwikubitiro ibigo bitatu birimo GS KAZO, GS RUBONA na GS NDEKWE nibyo byaserutse mu mikino itandukanye, irimo ikinamico, imbyino, imivugo n’indirimbo birimo ubutumwa bugamije kwigisha urubyiruko ko rukwiye kubana neza, gufata neza ibidukikije no gushyigikirana mungeri zose kuko ubumwe n’ubufatanye aribyo byubaka kandi bikagira iterambere ryihuse ry’isi.

TUMWINE  Innocent Ashinzwe imirimo rusange (Division Manager) wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka NGOMA muri uyu muhango avuga ko ari ntako bisa kuba akarere ka Ngoma kataratoranyijwe bwambere muturere 30 tugize igihugu ngo kuko amahirwe ari ikintu gikomeye kandi muntu akwiye kubyaza umusaruro, yanagarutse kuruhare rw’ababyeyi mukubaga igihugu no ku ba mu isi ituje ibiri mubituma ibikorwa by’iterambere  birushaho kuba byinshi mugihugu kandi bikanatuma isi irusho kuba nziza uko bwije ni uko bucyeye.

Ati”iri ni ishema rikomeye kandi nanone dukesha ubufatanye kumikoranire hagati y’ubuyobozi bw’akarere, ndetse ari abikorera n’abakorera imiryango idashamikiye kuri Leta, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, ibyo byose ni ubufatanye budufasha kugira ngo tugire imbere heza, tugire abaturage bameze neza, tugire n’igihugu gitekenaye, turi hano kubera uburezi, kandi twicaye hano kubera uburezi bw’abana bacu, uburezi ni bunini kandi nib ugari ibyo murabizi rero twese dukwiye gufatanya ndetse naa buri wese akumva ko ari uruhare rwe mukugira isi itekanye”.

 

AMAFOTO

 

 

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

igire July 8, 2023 July 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?