Ni kunshuro ya mbere UNESCO itangirije ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze muri Global Citizenship ‘’UBURERE MBONERAGIHUGU BW’ISI” hagamijwe ko abanyeshuri bakurana umuco, uburere ndetse kandi bakarushaho kumenya amateka y’igihugu, nk’uko insanganyamatsiko ikaba ni ingingo nyamukuru ibivuga “Umwana urezwe neza Igihugu gitekanye Isi ituje”.
U Rwanda nk’igihugu cyahisemo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacyo nk’umutungo wibanze wacyo u Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere uburezi n’uburere bw’abana barwo kuva bakivuka kugeza bakuze, kugira ngo ibi bigerweho birasaba ko abana bacu bakwiye guhabwa ibibafasha kugira ngo bagire indangagaciro z’umuco nyarwanda bakanigishwa kirazira z’umuco nyarwanda. Ihami ry’umuryango wabibumbye ryita kuburezi n’umucO UNESCO binyujijwe muri komisiyo y’igihugu ya UNESCO mu Rwanda, biyemeje kunganira imfashanyigisho isanzwe yigishwa mukwimakaza indangagaciro nziza navuze haruguru ari nayo mpamvu biyemeje gutera inkunga uyu mushinga wo gufasha abana kugira uburere mboneragihugu bw’isi binyuze muri Clubs zizashingwa kubigo by’amashuri. Mukwigisha abagize izo Club hazifashishwa imfashanyigisho yateguwe n’impuguke muburezi ikandikwa mururimi rwacu bwite rw’Ikinyarwanda bityo bikazafasha abagize izo Club kumva kimwe ibikubiye muri iyo mfashanyigisho badasobanya, muri gahunda y’ibikorwa kandi abagize Club bazigishwa ibituma umuturage abaho atekanye bityo banigishwe n’uburyo bakumira ibintu byose bishobora gutuma umuturage abaho adatekanye
BUCYANA Anastase Impuguke mu nteganyanyigisho z’Uburezi ibizwi mundimi z’amahanga nka “Educational curriculum design and développement consultant, yasobanuriye bitabiriye iki gikorwa intego za UNESCO n’imikorere ya Global citizenship Education icyo igamije mubikorwa byiterambere n’imibereho myiza murubyiruko.
Ati”UNESCO nk’ishami ry’u muryango wabibumbye ryiyemeje guteza imbere uburezi biciye muri Global Citizenship Education mu rwego rwo gutuma abana b’abanyarwanda bakurana uburere bwiza kandi buboneye, umuco ndetse n’imyifatire ikwiye kuranga abatuye isi kandi bakabaho mu isi ituje kandi itekanye, iyi niyo mpamvu rero yo kuba UNESCO yarahisemo gukorana na Leta y’u Rwanda kwisonga tukaba twaratangiriye mu karere ka Ngoma mubigo cumi na bine, birimo GS NDEKWE (iherereye mu murenge wa REMERA) ,GS KAZO (iherereye mu murenge wa KAZO) , NA GS RUBONA (iherereye mu murenge wa KIBUNGO)”.
KALISA Calixte, umuyobozi w’ishami ry’Uburezi na clubs muri commission y’Igihugu ya UNESCO wari muri iki gikorwa ahagarariye secrétaire général wa commission nationale de l’UNESCO
Utabashije kuboneka kubera akandi kazi yagarutse kuruhare rwa UNESCO u buryo ituma abatuye isi barusho kugenda bagira imibanire myiza ishingiye kumuvuduko n’iterambere isi iriho, ariko kandi uburezi bukarushaho gushingirwaho mugutuma ibyo byose bigerwaho.
Ati”Mugomba gukora ikintu icyaricyo cyose gituma muba abaturage beza kandi mukabera isi abantu bazima, ngira ngo muzi ko isi yabaye umudugudu, u Rwanda rero ntabwo turi ikirwa kuko tubana n’ibindi bihugu, kugira ngo rerpo abantu babe mu isi itekanye, isi ituje igihugu gituje ni uko haba n’imiryango itekanye kandi ituje, ndashimira abanyeshuri banyuze imbere yacu hano kuko biriya bavuze ni ibintu Bihari, biboneka, kandi bizwi, ibi byose dukwiye kubifatanyamo n’ababyeyi kugira ngo dukomeze twubake isi twifuza kandi nzima, nk’uko aba bana babibona, UNESCO rero tuzakomeza gufatanya namwe bana, ababyeyi ndetse n’abarezi kugira ngo dukomeze dusigasire ibimaze kugerwaho kandi turusheho no kugera kuri byinshi bidufitiye umumaro, n’isi yacu ny’irizina”.
Akarere ka ngoma ni akarere niko kambere gatangirijwemo iki gikorwa,Kwikubitiro ibigo bitatu birimo GS KAZO, GS RUBONA na GS NDEKWE nibyo byaserutse mu mikino itandukanye, irimo ikinamico, imbyino, imivugo n’indirimbo birimo ubutumwa bugamije kwigisha urubyiruko ko rukwiye kubana neza, gufata neza ibidukikije no gushyigikirana mungeri zose kuko ubumwe n’ubufatanye aribyo byubaka kandi bikagira iterambere ryihuse ry’isi.
TUMWINE Innocent Ashinzwe imirimo rusange (Division Manager) wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka NGOMA muri uyu muhango avuga ko ari ntako bisa kuba akarere ka Ngoma kataratoranyijwe bwambere muturere 30 tugize igihugu ngo kuko amahirwe ari ikintu gikomeye kandi muntu akwiye kubyaza umusaruro, yanagarutse kuruhare rw’ababyeyi mukubaga igihugu no ku ba mu isi ituje ibiri mubituma ibikorwa by’iterambere birushaho kuba byinshi mugihugu kandi bikanatuma isi irusho kuba nziza uko bwije ni uko bucyeye.
Ati”iri ni ishema rikomeye kandi nanone dukesha ubufatanye kumikoranire hagati y’ubuyobozi bw’akarere, ndetse ari abikorera n’abakorera imiryango idashamikiye kuri Leta, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, ibyo byose ni ubufatanye budufasha kugira ngo tugire imbere heza, tugire abaturage bameze neza, tugire n’igihugu gitekenaye, turi hano kubera uburezi, kandi twicaye hano kubera uburezi bw’abana bacu, uburezi ni bunini kandi nib ugari ibyo murabizi rero twese dukwiye gufatanya ndetse naa buri wese akumva ko ari uruhare rwe mukugira isi itekanye”.
AMAFOTO