Abagenerwabikorwa mu bibazo bafite birimo inzu ziva, ibyobo byubatse mu buryo bwateza ibyago, inzu ‘zisondetse’, izishaje, amahuwezi asenya amatafari azubatse, inzu zidafite imireko ifata amazi y’imvura, amikoro make n’ibindi bitaboroheye kwikemurira byangiritse.
Gahikire Frederic warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu Murenge wa Karembo, yavuze ko inzu batujwemo zamaze gusaza zikaba zikeneye gusanwa mu buryo bwihuse kuko mu bihe by’imvura barara bahagaritse imitima ko yabagwaho.
Yagize ati: “Inzu mbamo n’umuryango wanjye imaze igihe yaratangiye kwangirika, nkora ibishoboka nkagira ibyo nikemurira ariko amikoro akaba ikibazo, banyemereye kuyisana ariko hashize igihe kuko byari muri 2022. Nifuza ko kimwe n’abagenzi banjye duhuje ibibazo basana inzu zitararushaho kwangirika mbese bagafatiranwa.”
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre yavuze ko bafatanya n’Akarere na Ibuka mu Tugari no mu Mirenge gutoranya abakeneye ubufasha n’abafite amikoro make n’abafite ibibazo kurusha abandi bityo hakaba haramaze gukorwa ibarura muri uyu mwaka.
Ati: “Habanza gukorwa ubugenzuzi dufatanyije n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye Ibuka mu Tugari no mu Mirenge, twamara kubona abafite ibibazo kurusha abandi bagafashwa ariko hakurikijwe ingengo y’imari ihari, abo akaba ari bo baherwaho bakubakirwa cyangwa bagasanirwa”.
Musafiri Jean Pierre yakomeje asaba abahabwa inzu kuzifata neza no kuzibungabunga kuko ari izabo.
Yongeyeho ati: “Bakwiye gukomeza kuzifata neza no kuzikorera amasuku bakazifata nk’izabo bwite bakareka kumva ko ari iza Leta kuko yazibubakiye, niba hari ikirahure cyangwa serire n’ibindi bibazo byoroheje babasha gusana bakabikora vuba na vuba bitaraba bibi, kuko Leta iba yazibahaye kuko hari ibiba bigaragara nk’uburangare cyangwa se hari ibikeneye ubushobozi burenze imbaraga zabo haba hakwiye ubufasha.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, asobanura ko mu ibarura bakoze muri uyu mwaka basanze hakenewe gusanwa inzu 904 ndetse n’abantu batagira aho baba 140 ariko intego ko ari ugusana no kubaka inzu.
Akarere ka Ngoma kihaye intego ko buri mwaka bubaka hagati y’inzu 10 na 15 z’abarokotse Jenoside bababaye kurusha abandi kugira ngo bagire imibereho myiza.
Ati: “Ubushize twari twabaruye inzu zisaga 900 zikeneye gusanwa, tubarura n’abantu 140 batagira amacumbi, rero urumva ubabaye cyane ni uriya utagira icumbi ni we duheraho hanyuma tukagenda tureba n’abakeneye gusanirwa bababaje kurusha abandi tukabasanira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko bwemeje ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 30,437,737, 179 azakoreshwa mu mwaka wa 2023-2024.
Muri iyo ngengo y’imari hateganyijwe gukoresha agera ku 175,152,120 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, miliyoni 7,7 akazakoreshwa mu gutanga ibikoresho byo mu nzu zabo, agera kuri 32,500,000 agakoreshwa mu kongera mishinga ibyara inyungu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.