Ngoma:Guverineri Gasana yatangije inyubako y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma.
Mu mujyi wa Ngoma hatangijwe ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi iri kubakwa n’abikorera bo mu karere ka Ngoma bibumbiye muri Ngoma Investiment Group, ni kuru uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2023.
Guverineri Gasana yatangije ku mugaragaro inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma iri kubakwa n’abikorera bo mu karere ka Ngoma izuzura itwaye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko iyi nzu izaba yuzuye mu mwaka umwe igice cya mbere kizatwara miliyoni 500 y’amafaranga y’u Rwanda, iyi nyubako iza igeretse kabiri igizwe n’ibyumba 20 biteganyijwe ko hazubakwa n’indi mu gihe abikorera ari 10 ko bakiyongera umubare ukazamuka ari nako ibikorwa bikomeza gukorwa biteza akarere ka Ngoma imbere.
Guverineri Gasana umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yashimiye abacuruzi bibumbiye muri Ngoma Investiment Group kuba baratekereje igikorwa kiza nkiki cyo kubaka inzu y’ubucuruzi, kuba mwaragize igitekerezo nkiki n’ikigaragaza ko mufite ubufatanye bwimbitse mu bucuruzi, iyi nyubako rero itegerejweho guteza imbere abikorera n’abaturage muri rusange.
Habakurama Oreste umuyobozi w’urugaga rw’abikorera(PSF) mu karere ka Ngoma yavuze ko nkabikorera bo muri aka karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’aka karere nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere leta yagiye ibagezaho birimo ibikorwa remezo bigiye bitandukanye, amahoteli,stade n’imihanda.
Guverineri Gasana yibukije abitabiriye iki gikorwa ko akarere ka Ngoma gafite amahirwe menshi arimo imihanda mpuzamahanga uhuza Ngoma-Bugesera n’amajyepfo akarere ka Ngoma kandi gafite ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo yagize ati”intara izakora ibishoboka byose kugira ngo intego yanyu igerweho kandi vuba nkuko leta yacu ihora ikora ibishoboka byose ngo igere ku iterambere rirambye ni nako ihora ishaka guteza imbere abikorera bibumbiye hamwe muri rusange”.
Nyirarukundo Marie ni umucuruzi mu mujyi wa Kibungo yavuze ko kubaka inyubako nk’iyi bizafasha abashoramari kuza gukora ubucuruzi bwabo ndetse natwe abacuruzi bizaduteza imbere ati”kuba mu mujyi wacu hakomeza kwiyongeramo ibikorwaremezo byinshi biteza imbere ubucuruzi bwacu bizadufasha n’ubukungu bwacu bwiyongere ndetse n’ubuhahirane bukomeze gukorwa cyane ari nako tubona amafaranga menshi”.
AMAFORO :