Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda) rivuga ko abaturage bakwiye kwigishwa umuco wo kunyurwa n’imyanzuro iba yafashwe n’inzego zitandukanye ku bibazo baba batanze kuko abenshi batanyurwa, bityo hakaba hakenewe ko hashyirwaho uburyo bugaragaza uburyo ibibazo biba byarakemuwe kugira ngo bifashe n’izindi nzego kumenya ibisubizo biba byaratanzwe.
Ibi byagarutwseho ubwo itsinda rigizwe na senateri Habiyakare Francois na Depite Uwineza Beline bunguranaga ibitekerezo n’abagize inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane ku ruhare rwazo mu gukumira no kurwanya ruswa mu karere ka Rwamagana.
Mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwa 2023; bugaragaza uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, akarere ka Rwamagana kari ku mwunya wa gatatu n’amanota 78.70% aho ibi babigezeho kubera gukemura ibibazo by’abaturage nka hamwe bari bafite amanota make. Gusa ngo ubuyobozi bwashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage (Service Delivery Task Team) aho kugera muri Nyakanga 2023, mu bibazo 1,803 byari bihari hakemutse 1,798 kuri ubu hakaba hari gukurikiranwa ibibazo bine n’akarere.
Hari kandi ibibazo 118 byakiriwe na SDTF muri byo 116 byakemuwe n’iri tsinda ryashyizweho n’akarere hakaba hasigaye 2 bigikurikirwanwa.
Muri ibi bibazo by’abaturage byakemuwe ngo usanga 90% biba byarakemuwe n’inzego zitandukanye mbere bikagera no ku Rwego rw’Umuvunyi bitewe no kuba bataranyuzwe n’imyanzuro iba yarafashwe. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye cyane kuko abanyarwanda bakwiye kwigishwa umuco wo kunyurwa n’imyanzuro iba yarafashwe.
Senateri Habiyakare Francois yagize ati, “Bigaragara ko ibibazo byinshi Umuvunyi yakira cyangwa Perezida wa Repubulika biba byarabanje kunyura mu nzego zitandukanye ndetse 90% bikaba byarakemutse neza. Iyo abayobozi bagiye mu baturage bagaragaza ibibazo biba byarakemuwe n’izindi nzego kandi imyanzuro ifatwa n’ibibazo bitangwa ntibiba bitandukanye n’ibyo baba baratanze mbere, ibi bivuze ko umuturage aba yaranze kwemera ibyo gitifu w’umurenge yamubwiye, urukiko, akarere n’ahandi.”
Senateri Habiyakare yakomeje agira ati, “Abaturage babona hagiyeho umuyobozi mushya cyangwa se basuwe n’abandi bayobozi bakagaruka bagatanga bya bibazo biba byarakemuwe kugera ku Muvunyi kandi iki kintu kiracyari muri bamwe kandi iyi myumvire ikwiye gukosoka.’’
Senateri Habiyakare Francois yakomeje asobanura ko hari igisubizo kirambye kuri iki kibazo aho hari umushinga wa system yitwa E-Citizen yitezweho gukemura ibibazo burundu.
Yagize ati, “Hari umushinga uri gutegurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu witwa E-Citizen, ni ukuvuga ko inkono ihira igihe. Ibi byose abaturage batanyurwa bari gukora bizakemuka neza ubu buryo nibutangira gukora kuko buri wese ufite uburenganzira bw’iyi system azajya amenya uko umuturage yakiriwe ndetse agakemurirwa ikibazo, ntibongere kugora inzego z’abakiriye.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko hari uburyo akarere kashyizeho bukoreshwa n’itsinda rya Service Delivery Task Team bubafasha kumenya abakemuriwe ibibazo ndetse n’ibigikurikirwa.
Yagize ati, ”Hari uburyo buhari dukoresha aho n’umuturage uvuye mu kagari yaduhishe ko ikibazo ke cyakemutse, ikibazo cyanyuze mu butabera no mu rukiko ntitucyakira kuko twe ntituvuguruza inkiko ariko kubera ko hari uburyo bwiza bwo gukora file bwo gukurikirana no guhana amakuru, gutanga raporo n’ibindi buri muntu wese tuba tuzi ikibazo ke kandi tubasha gukurikirana tukamenya n’uburyo cyakemutsemo.”
Abagize Ihuriro APNAC Rwanda bari gukorera ingendo mu turere cumi na dutanu (15), tutasuwe mu mwaka wa 2021-2022 ndetse n’abaturage. Kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2023, aho bangurana ibitekerezo n’abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw’Akarere, ku bikorwa byo gukumira no kurwanya ruswa.
Umusaruro witezwe mu gikorwa ku ruhande rw’Uturere twasuwe harimo gufata ingamba zituma Inama Ngishwanama zirushaho gutanga umusaruro mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa ndetse no ku ruhande rw’Ihuriro APNAC Rwanda: Kubona amakuru azafasha gukomeza kuba isoko y’ibitekerezo bishya byifashishwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gutanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ruswa.
Ku ruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko harimo kubona amakuru yimbitse ku mikorere y’Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane ashobora gufasha za Komisiyo zihoraho mu gihe basesengura raporo bagezwaho n’inzego zitandukanye no mu gihe bategura kugenzurwa ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma.