Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yabo, ubumwe bwabo bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyabatanya.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibi ari uburyo bwo gutuma Abanyarwanda batirara, bakibeshya ko uwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside akanayishyira mu bikorwa yarekeye aho.
Ibi Madamu Jennette Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga Ihuriro rya Unity Club Intwararumiri, rifite insanganyamatsiko igira iti, “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo Ngenga cyo Kubaho Kwacu”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyo umuntu atekereje aho u Rwanda rwavuye, akibuka iminsi ya mbere hatekerezwa Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’, nta wari uzi ko byakunda, nyamara Abanyarwanda bakaba barabigezeho, kandi ku kigero gishimishije.
Ati “Nyuma y’imyaka 30 yo kwibohora, imbaraga n’ibikorwa bitandukanye byo kubaka no gukomeza ubumwe, turishimira intambwe tumaze gutera mu kubaka u Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo bitandukanye by’aho Igihugu kigeze cyiyubaka”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kongera gusubiza u Rwanda umwimerere warwo w’ubumwe, gushyira imbere Ubunyarwanda no kurandura burundu iturufu y’amacakubiri yakoreshejwe igihe kinini, byari ngombwa kuko yononeye Abanyarwanda ku buryo bukabije.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangiriye hagati mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, none ikaba yarashoye imizi kandi igatanga umusaruro mu Gihugu hose, ndetse no mu Banyarwanda aho bari hose.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abatekereza ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yahawe umwanya uhagije, ku buryo Abanyarwanda bakwiye kuganira ku zindi gahunda, nyamara ariko akavuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije, hakiri ibyo Abanyarwanda bakwiye gushyiramo imbaraga kurushaho.
Ati “Uyu mwaka twifuje ko insanganyamatsiko y’iri huriro, ikomeza kuba ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo Ngenga cyo Kubaho Kwacu’, kuko ari ngombwa gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yacu, ubumwe bwacu bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyadutanya, tutazirara tukibeshya ko uwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside akanayishyira mu bikorwa yarekeye aho”.
Akomeza agira ati “Abifuriza Igihugu cyacu inabi no gutandukanya Abanyarwanda baracyahari kandi bari mu ngeri nyinshi, baba Abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga, bagifite imyumvire mibi yo gusenya Igihugu cyacu”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abameze batyo nta we bakwiye guhangayikisha no guhungabanya, kuko ibyo u Rwanda rwagezeho byose bari bahari, kandi bavuga cyangwa bakora ibyashoboraga kurudindiza, ariko umutima w’u Rwanda watumye badacika intege.
Ati “Hari ingero nyinshi z’ibyo tukibona bigaragaza ubugome n’intekerezo mbi mu bantu. Mujya mwumva amakuru y’abasenyerwa amazu, abohererezwa ubutumwa bwo kubatera ubwoba n’ivangura, amatungo yicwa andi agakomeretswa, abakorerwa ihohoterwa n’ibindi byose bigamije kubarimbura burundu kubera abo ari bo”.
Arongera ati “Biratangaje kubona uwakoze ikibi cyangwa uwamamaje ibidakwiye, abantu bamuha umwanya munini, rimwe na rimwe hakagira n’abashyigikira intekerezo ze bakamukurikira muri iyo nzira igayitse”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyo ibyo bigeze mu bafite inshingano zo kuyobora abandi bigira ingaruka mbi, ariko bikaba bibi kurushaho iyo mu bayobozi mu nzego za Leta, amadini, amatorero, inzego z’abikorera, abahanzi ndetse n’ibyamamare, ndetse n’abandi, kuko ubundi umuyobozi mwiza akwiye kuba intangarugero muri byose.
Ati “Tuzi twese imitekerereze n’imikorere twumva mu bihugu duturanye ihembera ivangura n’amacakubiri. Nyuma y’ibi byose hamwe n’ibindi namwe mwiyumvira mu makuru hirya no hino, ni iki tutabonye, ni irihe somo tutize byatuma twirara”.
Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abayobozi, gukomeza kwigisha amateka yihariye haba mu itorero, ariko no muri gahunda y’amashuri mato n’ayisumbuye, amadini n’amatorero, izo nyigisho zigatangwa kugira ngo bafashe abato kumva neza uko u Rwanda rwahoze, uko rwiyubatse, aho rugeze rwiyubaka n’icyo basabwa gukora kugira ngo bagere kuri rwa Rwanda bifuza.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, hari ingamba n’ibisubizo byafashije Abanyarwanda kunga ubumwe no gushyira Ubunyarwanda imbere, agaragaza ko nyuma y’ibyo hakenewe kongera gusuzuma hakarebwa ingamba zijyanye n’ibihe biri imbere.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda byiyongera kandi bihindura isura, ndetse hakaba n’ibihugu by’amahanga biha umwanya n’urubuga abacurabwenge bahamijwe iki cyaha, bakandika bahakana cyangwa se bashinjurana hagati yabo.
Ati “Banyamategeko na Sosiyete Sivile, ni ngombwa kwiga ingamba z’uru rugamba mu buryo bwihariye”.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Umuryango wa Unity Club, abashakashatsi ndetse n’imiryango itandukanye, bagiye bagaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo ikibazo cy’ihungabana ndetse n’uruhererekane rw’ihungabana mu muryango, bituruka kuri Jenoside, avuga ko ibi bigira ingaruka ku buzima kuko kenshi bivamo uburwayi, kwiheba ndetse hari n’abo biviramo urupfu.
Ati “Turabigenza dute ngo ingamba twakoresheje twivura zishyirwemo imbaraga zigendera ku bumenyi (science) kandi zivure benshi”?
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bikwiye kuzirikana ko ubu harimo n’abari gutaha mu miryango yabo, nyuma yo kurangiza igifungo bari barakatiwe kubera ibyaha bakoze bya Jenoside, ati “Ese twiteguye gute kubafasha kubana mu mahoro n’abo basanze”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urubyiruko rumaze gusobanukirwa amateka y’Igihugu, ariko agaragaza ko hari urundi rubyiruko ruhitamo kunyura indi nzira, asaba urubyiruko kwigisha abo bagenzi babo.
Ati “Rubyiruko, bigaragara ko mumaze gusobanukirwa amateka yacu ndetse muri benshi bagira uruhare mu kuyarinda no guharanira ko u Rwanda rukomeza kwema. Ariko muracyabona urundi rubyiruko hirya no hino runyura indi nzira. Ni ahanyu rero ho kubasangiza iyo mitekerereze kuko ushobora gusanga hari abo bihinduye. Ntimuzacogore”.
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero, kwibuka ko umushumba mwiza ari umenya intama ze, akazitoza kubana neza mu bworoherane, guhora zunze ubumwe maze akaziyobora inzira nziza y’amahoro n’ineza.
Ati “Ariko birababaje kubona mu mateka y’Igihugu cyacu harimo bamwe mu bashumba batatiye icyo gihango bagatererana izo baragijwe. Turemeranya ko uko ari ugutsindwa gukomeye, uyu munsi tukaba dufite zimwe mu zahoze ari insengero zahindutse inzibutso za Jenoside. None rero bashumba b’ubushyo bw’Imana n’u Rwanda, nimuzirikane umuhamagaro wanyu, ndetse n’icyizere gikomeye abayoboke banyu babafitiye, maze bitume murushaho gushyira imbaraga mu gufasha abantu kwiyunga, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka mabi twanyuzemo”.
Madamu Jeannette Kagame yibukije abitabiriye iri huriro ko urukundo ari wo muhamagaro bahuriraho mu myemerere yabo itandukanye, rukaba kandi n’indangagaciro isumba izindi zose. Ati “Nimubigenza mutyo, muzaba mwubakiye Imana yabatumye n’u Rwanda rwababyayea’.
Yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iri huriro, ko bafite amahirwe yo kuyobora u Rwanda kandi rwahinduye amateka, aho abarwo bose bafite uburenganzira bungana, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza ituma abaturage bishimira umuyobozi wabo.
Ati “Tumaze kubona twese ko abaturage bizera umuyobozi uvugisha ukuri kandi ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, natwe bikwiye kuturanga”.
Yasabye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kujya bafata umwanya bagasubira aho bavuka, bakaganira ku bibazo bihagaragara kandi bakibukiranya impamvu yo gukomeza guhuza umugambi no gukomera ku Bunyarwanda n’ubumwe.