Nigeria: Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Tinubu

igire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Nigeria aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu Bola Ahmed Tinubu uzaba kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Bola Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko yagiye ku butegetsi asimbuye Mohammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria.

Umuhango w’irahira rya Tinubu biteganijwe ko uzitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma zitandukanye ku isi.

Mu matora yabaye tariki 25 Gashyantare uyu mwaka Bola Tinubu, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, yagize amajwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yagize amajwi 29%.

Ni mu gihe ku mwanya wa 3 haje Peter Obi, wo mu ishyaka ry’abakozi wagize amajwi 25 %.

Akimara kumenya ko ariwe wegukanye intsinzi, Bola Tinubu yavuze ko azaba umuyobozi w’ukuri ndetse ko azafatanya n’ abatavuga rumwe na we n’urubyiruko rugaragaza ko runyotowe n’impinduka mu gihugu cyabo.

Amafoto agaragaza uko Perezida yakiriwe ageze muri Nigeria. Photo: Urugwiro Village

Share This Article