Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), cyatangaje ko kimaza gushora arenga miliyari icyenda mu gufasha inganda mu kwiteza imbere.
Muri 2018 niho gahunda yo gufasha inganda yatangiye, by’umwihariko hatangizwa gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program muri 2020/2021 aho bakora ubushakashatsi (Technology Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda, hagashyirwaho gahunda, aho inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho (Access to technology), kubaka ubushobozi hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi (Business Development Services) hakiyongeraho n’ubufasha mu bya tekinike (Technical assistance).
Mu myaka ibiri ishize NIRDA yafashije inganda ziri mu mpererekanye nyongeragaciro umunani (eight value chains) kandi muri rusange 80% by’inganda zafashijwe zatangiye gukora. Muri izo mpererekane nyongeragaciro umunani harimo eshanu zafashijwe ku nkunga ya Enabel, hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi (agriculture value chain) ndetse n’urwego rw’iterambere ry’Imijyi (Urbanization).
Muri izo mpererekane nyongeragaciro eshanu NIRDA yafashije ku nkunga ya Enabel, inganda zafashijwe zahawe inguzanyo yishyurwa 50% nta nyungu kandi nta ngwate zisabwe. Iyi akaba ari inkunga ikomeye ku nganda kuko bishyura 1/2 cy’amafaranga baguze imashini n’ibindi bikoresho, bikishurwa nta nyungu baciwe n’amabanki mu gihe ubusanzwe banki zica inyungu nyinshi ugasanga inganda zimwe na zimwe zitinya gufata imyenda cyangwa iziyifashe zikagorwa no kwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko iyo abafashijwe bishuye amafaranga asubira kuri konte ya NIRDA ariko n’ubundi akifashishwa mu gufasha abandi batagize amahirwe yo kugerwaho n’ubwo bufasha.
Ati “Muri rusange muri izi mpererekanye nyongeragaciro 10 tumaze gufasha, dufite inganda hafi kugera kuri 40, zamaze guhabwa ubufasha, ubaze izo nganda zose ni ubufasha butari buto Leta imaze gutanga, kubera ko amafaranga amaze gushorwamo ararenga miliyari 9 kuko akabakaba muri miliyari 10, ni gahunda yashyizweho muri NIRDA kugira ngo izashobore gukomeza igihe cyose.”
Akomeza agira ati “Amafaranga dufasha aba banyenganda turayagaruza ku nyungu ya 0%, ntacyo Leta yunguka ku banyenganda bacu, agarutse tukongera gufasha abandi banyenganda bari muri rwa ruhererekane nyongeragagico, ku buryo umubare w’inganda zizakomeza gufashwa n’iyi gahunda uzagenda wiyongera, mu myaka itanu cyangwa 10 tuzaba tumaze gufasha inganda nyinshi cyane.”
Bamwe mu bagezweho n’iyi gahunda bavuga ko byabafashije kurushaho kunoza imikorere, yaba mu rwego rwo kongera umusaruro cyangwa ubwiza bw’ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’uruganda rukora ibiryo by’amatungo mu Karere ka Huye (Regional Food Processing Industry) Jean Paul Hanganimana, avuga ko mbere y’uko bahabwa imashini ibafasha, bari bafite ibibazo byiganjemo ibyo kudakora ibiryo byiza.
Ati “Uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro k’ibihumbi 194 by’amadorali, umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no bwinshi, navuga ko wikubye gatatu ugereranyije n’ibyo twakoraga mbere y’uko tubona izo mashini, uyu munsi dufite mashini zikora toni ebyiri ku isaha, kandi mbere twakoraga toni eshanu ku munsi, ariko ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”
Umuyobozi w’uruganda Isimbi Farm Emmanuel Havugimana, avuga ko bahawe inguzanyo bazishuraho 50% gusa, kandi ko nta kabuza izafasha mu kuvugurura ubworozi.
Ati “Izadufasha mu kuvugurura ubworozi bwacu, kubera ko nta muntu uzongera kubura aho atwara amagi, kandi tukaba dufite n’intego yo gufunika amagi mu dukarito tuzajya dufunikamo amagi ane, atandatu, umunani, icumi akajya ku isoko afunitse, hakavaho bimwe bya gakondo byo kuyajyana atumaho isazi, NIRDA ndayishimira kuri icyo gikorwa yadukoreye, nizeye ko kigiye kuduteza imbere.”
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy’Iterambere cy’Ububirigi mu Rwanda (Enabel) Iglesias Roa Manuel, avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu gice ikigo cyabo ndetse n’Ububiligi bateramo inkunga, kandi ko batazahwema gutanga inkunga yabo.
Kuva gahunda ya Open Calls Program yatangira muri 2020/2021 hamaze gufashwa inganda 38, bikaba biteganyijwe ko hari izindi zigera kuri eshanu zizafashwa mu bihe bya vuba, kubera ko hari amafaranga yagiye asigara azagurwamo imashini.