Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyashyize ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi gushize kwa Mutarama 2023.
Icyo gipimo cyerekana ko iyo ugereranyije ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 n’ukwezi kwa 12 kwasoje umwaka wa 2022, usanga ibiciro byariyongereyeho 2,1%.
Ikigo cy’ibarurishamibare kivuka ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,6%.
Muri rusange ugereranyije ukwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2022 n’ukwa mbere kwa 2023, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 31,1%.
Bimwe mu byatumye mu kwezi gushize ibiciro byiyongera kuri icyo gipimo, ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 57,3% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi,
gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12%.
Ugereranyije ibiciro byo mu mujyi no mu cyaro, usanga mu cyaro ari ho ibiciro byazamutse kurusha mu mujyi.
Iki gipimo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyerekana ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2023, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 38,8% ugereranyije n’ukwa mbere kwa 2022.
Ni mu gihe mu mijyi ho byiyongereyeho 20,7% mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 ugereranyije n’ubundi n’ukwa mbere kwa 2022.
Aha mu mujyi ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu kwezi gushize byiyongereyeho 41%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi,gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,3%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,6%.
Ni mu gihe mu cyaro ho ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye n’ubundi mu kwezi gushize byiyongereyeho 64,8%, ni ukuvuga incuro 3 ugereranyije n’ibiciro byo mu mujyi.
Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa mu cyaro byiyongereyeho 15% mu gihe nyamara mu mujyi ho byiyongereyeho 12,6% nkuko twabibonye haruguru.