Perezida w’Amerika Donald Trump yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ashobora kurangiza intambara hagati y’igihugu cye n’Uburusiya “niba abishaka”, ariko ashimangira ko amasezerano y’amahoro ashobora gusinya agomba kubamo ingingo yo kutemerera Ukraine kwinjira muri OTAN ndetse n’iy’uko Crimea itazasubizwa Kyiv.
Ibi Trump yabivugiye mu gihe ategereje kwakira Zelensky muri White House kuri uyu wa mbere, mu biganiro bikomeye ku hazaza ha Ukraine.
Yabanje kubitangaza ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social, aho yanditse ati: “Mwibuke uko byatangiye. Nta gusubirana Crimea yatanzwe na Obama, ndetse nta kujya muri NATO kwa Ukraine. Ibintu bimwe ntibihinduka na rimwe!!!”
Crimea yigaruriwe n’Uburusiya muri 2014 mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Nyuma y’imyaka umunani, muri 2022, ni bwo Uburusiya bwatangije igitero gisesuye kuri Ukraine kugeza nan’ubu kigikomeje.
Aya magambo ya Trump akurikiye inama yagiranye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu cyumweru gishize muri Alaska, aho Trump yaretse ubusabe bw’agahenge ka vuba, ahubwo agasaba ko hashakwa amasezerano y’amahoro arambye.
Kuri iki cyumweru, intumwa y’Amerika yatangaje ko Putin yemeye igitekerezo cy’uko Ukraine yashyirirwaho uburyo bw’umutekano bumeze nk’ubwa OTAN ariko budasobanura kwinjira mu muryango nyir’izina. Perezida w’Uburusiya yakomeje kwanga yivuye inyuma inzira yo kwakira Ukraine muri OTAN, imwe mu mpamvu yagiye ashingira mu kugaba igitero kuri Ukraine.
Nyuma yo kugera muri Amerika ku cyumweru nijoro, Zelensky yasabye inshuti za Ukraine kurushaho kuyizeza umutekano udasubirwaho. Yibukije ko mu 1994 igihugu cye cyahawe amasezerano yo kurindwa, nyamara ntibigire icyo bimara ubwo cyaterwaga.
Yagize ati: “Birumvikana, Crimea ntiyagakwiye kuba yaratanzwe icyo gihe. N’ubu, Abanya-Ukraine ntibigeze batanga Kyiv, Odesa cyangwa Kharkiv.”
Ibiganiro by’ i Washington bigomba kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, umutegetsi mukuru w’Ubudage Friedrich Merz, Perezida wa Finland Alexander Stubb n’umuyobozi wa Komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen.
Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Mark Rutte, na we ari mu baza gufatanya na Zelensky, nyuma y’uko uyu muryango wemeje ko inzira yo kwakira Ukraine idasubirwaho.
Trump yavuze ko kuba aba bategetsi benshi b’i Burayi bazateranira muri White House ari ubwa mbere bibayeho ndetse ari icyubahiro gikomeye kuri we, ashimangira ko uyu munsi uzaba umwe mu minsi ikomeye mu mateka ye ari mu biro bya Perezida.
Zelensky we yashimangiye ko intego nyamukuru ari ugusoza intambara mu buryo bwihuse kandi burambye, ariko asaba ko inshuti za Ukraine zitazongera kuyibeshya ku byerekeye umutekano, ahubwo zikayihamiriza ingamba zifatika.