Umuyobozi w’Inama nkuru y’Abepisikopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Mgr Donacien Nshole, aratangaza ko Igihugu cye kidashobora kugera ku mahoro arambye, igihe cyose gishyize imbere inzira y’intambara no gushyira ku ruhande umutwe wa M23.

Mgr Nshole yabitangarije televiziyo ya France 24, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, ubwo yari mu Gihugu cya Kenya, asobanura uko urugendo rw’abagize Komisiyo y’iyo nama bari kuganira n’impande zitandukanye, ku cyatuma Uburasirazuba bwa Congo bugira amahoro.
Musenyeri Nshole yavuze ko ubwo baganiraga n’abayobozi b’umutwe wa 23, banyuzwe n’ibisobanuro bahawe ku mpamvu zatumye uwo mutwe wegura intwaro, kandi ko basanga kugira ngo Congo igire amahoro, ari ngombwa guhurira na Leta ku meza y’ibiganiro n’Abanyekongo bashaka impinduka barimo n’umutwe wa M23.
Agira ati, “Njyewe ni nabyo ngenda mvuga aho tuganira hose ko umutwe wa M23 ukwiye kwinjizwa mu biganiro by’amahoro nk’abandi bakongomani, ntabwo M23 ari igipupe gihishe isura y’u RWANDA mu ntambara, bafite impamvu yumvikana kandi ntabwo twagira amahoro igihe cyose tukibashyira ku ruhande”.
Ku kijyanye no kuba Perezida wa Congo avuga ko ataganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba, Musenyeri Nshole yabwiye France 24 ko iyo ari imvugo ya Politiki, kandi ko nk’abizera bemera ko byose bishobora guhinduka, ikitwaga ikibi kigahabwa agaciro.
Leta nitwumva intambara izahagarara
Musenyeri Nshole asubiza ikibazo cya mbere cy’umunyamakuru, niba asanga intambara ishobora guhagarara, yavuze ko nk’abizera Imana, Leta ya Congo iramutse yumvise ugusaba kwabo, nta kabuza intambara mu Burasirazuba bwa Congo yahagarata.
Musenyeri Nshole ahamya ko Perezida Tshisekedi yabemereye kugerageza gahunda y’Abanyamadini ngo intambara ihagarare, kandi ko n’abo bamaze kuganira yaba M23, Perezida Kagame, ba Perezida Ruto na Uhuru Kenyatta n’abandi, bose bifuza ko ibiganiro ari ingenzi ngo amahoro aboneke.
Ku kijyanye no kuba ubu Perezida Tshisekedi yahindukiranye uruhande rw’uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabika, ko ari we utera inkunga M23, iyo ikaba imvugo nshya kuko mbere havugwaga u Rwanda, Musenyeri Nshole avuga ko izo ari imvugo z’Abanyapoliriki, ariko ukuri kuba kuri hafi aho, ari nayo mpamvu bizera ko gahunda yabo yo kuganira n’ibyiciro bitandukanye izatanga igisubizo.
Mu byumweru bibiri biri imbere nibwo Inama nkuru y’Abepisikopi muri Congo, izashyira ahagaragara, imyanzuro y’ibyifuzo n’ibisibizo biri gutangwa n’abantu batandukanye ku cyatuma intambara muri Congo ihagarara.