Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamugeza ku ntsinzi wenyine – Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamugeza ku ntsinzi wenyine – Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe April 20, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinea-Conakry, rugamije gushimangira umubano yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu kuko nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamufasha kugera ku ntsinzi wenyine.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yageze muri Guinea-Conakry ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata, akubutse muri Benin na Guinea-Bissau mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika.

Tariki 18 Mata 2023, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Perezida Kagame muri Guinea-Conakry ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry Col. Mamadi Doumbouya bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano agamije kurushaho kwimakaza umubano hagati y’u Rwanda na Guinea-Conakry.

Amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bahagarariye amatsinda y’Ibihugu byombi arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

Abakuru b’Ibihugu, kandi bagiranye ibiganiro byibanze ku uburyo buhari ndetse n’ubushya bwo gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’aho, abo bayobozi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu mu nzego zitandukanye ari iby’agaciro kuko nta n’umwe ufite ibikenewe byose byamugeza ku ntsinzi wenyine.

Yakomeje agira ati: “Nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose ahantu hamwe, byamugeza ku ntsinzi ari wenyine. Bityo rero ubutwererane mu nzego zitandukanye ntako busa.”

Yashimangiye kandi ko ubushake bw’u Rwanda na Guinea-Conakry bugamije gukorera hamwe byigaragaza kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.

Perezida Kagame yavuze ko gusangira ubumenyi n’ubuhanga hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika ndetse nabafatanyabikorwa bawo ari ingirakamaro mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Gusangira ubumenyi nubuhanga hagati muri twe nk’Abanyafurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku isi, n’ingirakamaro kandi ni ngombwa. Ibi tubikora kugira ngo bidufashe gushyiraho uburyo abaturage bacu babaho igihe kirekire, ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro kandi tugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byacu.”

Col. Manadi Doumbouya yavuze ko anyotewe cyane no kwigira ku budasa bw’u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rumaze kuba intangarugero muri Afurika no ku Isi.

Ashimangira ko ubuyobozi bwe bugamije guharanira ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ko yiteguye kubaka umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Guinea-Conakry mu bijyanye na dipolomasi.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 20, 2023 April 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?