Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ntabwo u Rwanda rwaba inzira ya bugufi yo gukemura ibibazo bya Congo – Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ntabwo u Rwanda rwaba inzira ya bugufi yo gukemura ibibazo bya Congo – Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe March 1, 2023
Share
SHARE

Perezida Kagame aratangaza ko atari kumwe n’abifuza ko u Rwanda ruba inzira y’ubusamo yo gukemura ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko icyo Gihugu ari cyo gifite umuti w’ibibazo byacyo.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Congo byaganiriwe ahantu henshi hashoboka mu nama zitandukanye ku Isi, ariko abanyamahanga bakifuza ko uko bashaka ko bikemuka ari ko byagenda koko.

Avuga ko abitwaza ibibazo bya M23 ko ifashwa n’u Rwanda ari abashaka kuyobya Congo ubwayo ngo idakemura ibibazo byayo, kandi ko u Rwanda rutaba inzira y’ubusamo yo kubikemura.

Agira ati “Kuki abantu bumva ko u Rwanda rwaba inzira y’ubusamo yo gukemura ibibazo bya Congo? Ntabwo u Rwanda rwaba inzira ya bugufi yo gukemura ibibazo bya Congo”.

Yakomeje ati “Niba hari abashinze iriya mitwe yindi isaga 120 iri muri Congo, ariko ntibabibazwe ni iki jyewe mbazwa? Nyamara umuzi w’ikibazo urazwi n’umuti urazwi.”

Perezida Kagame avuga ko aho isi igeze atari igihe cyo kwagura u Rwanda rwiyongereraho ibice by’ikindi Gihugu.

Nta nyungu u Rwanda rufite muri Congo

Umukuru w’Igihugu yibaza impamvu u Rwanda rwafatwa nk’urufite inyungu mu guhungabanya umutekano wa DRC, kandi nyamara ari rwo rushishikajwe no gushaka amahoro mu Karere kuko ari na rwo ruzi uko ahenda kuko rwayabujijwe igihe kirekire.

Perezida Kagame avuga ko mu bihugu byose bituranye ntaho utasanga abaturage b’Igihugu kimwe bafite ibyo bahuriyeho n’ikindi bituranye, bityo ko nta gitangaza kirimo kuba haba n’abaturage bavuga ururimi rw’ikindi gihugu kandi ari Abanyagihugu cy’abandi.

Perezida Kagame avuga ko atumva impamvu akomeza kubazwa ibya Congo kandi byaratangiye atanahari, kubera amateka ibihugu byombi bisangiye, ahubwo ko ikibazo cya Congo gishingiye ku buryo bubi Leta ikemuramo ibibazo byayo mu miyoborere yayo.

Asobanura ko abitwaza ko u Rwanda rwitwaza M23 ngo rwibe amabuye ya Congo, ntaho bihuriye n’ikibazo kuko n’ubundi ahamaze igihe kirekire, kandi n’u Rwanda ruyatunze yemwe anarusha ubwiza ayo muri Congo, aho yatanze urugero rwa Coltan nziza cyane kandi irusha ubwiza iyo ari yo yose n’iyo muri Congo.

Avuga ko na Zahaba u Rwanda ruyifite, mu bice bya Gicumbi kandi rwose iyo Zahabu yasarurwaga, n’igihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ko ibindi ari amagambo.

Perezida Kagame avuga ko ibyo byose biba ingabo z’Umuryango w’Abibumye zimaze imyaka myinshi muri Congo zirebera ibihabera nta kubikemura.

FDLR iratera u Rwanda ntihagire ugira icyo avuga

Perezida Kagame avuga ko hashize igihe abarwanyi ba FDLR bagaba ibitero mu Rwanda bitwaje intwaro, kandi bazihabwa n’igisirikare cya Congo, kandi inzego za Leta zikayifasha haba abasirikare n’inzego z’ubuyobozi bwa Congo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye neza kandi kirinze imipaka yarwo, ko u Rwanda rutakomeza kurebera mu gihe hari abarwanyi ba FDLR bagaba ibitero ku Rwanda, cyangwa bitegura kubigaba ku Rwanda, ahubwo ko rwiteguye kandi nta banga rihari kuri iyo myiteguro.

Perezida Kagame avuga ko niba Congo idashoboye kwikemurira ibibazo yanasabwe kwitabaza abaturanyi ngo bayifashe ariko byose birangira itesheje agaciro imyanzuro yagiye ifatwa, ahubwo igakomeza kwiyegereza ingabo za MONUSCO kandi ntacyo ziyimariye.

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire March 1, 2023 March 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?