Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigena uburyo bw’isoresha aho zimwe mu mpinduka zaryo hateganywa ko ibicuruzwa byajyaga bitezwa cyamunara ku mpamvu zo gutishyura imisoro, ari nyirabyo uzajya abyigurishiriza akawishyura
Zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rishya ziganjemo ahanini izishingiye ku igabanywa ry’ibihano byo ku rwego rw’ubutegetsi bisanzwe bihabwa Abasora batinda kumenyekanisha umusoro, abatinda gusora ibyo bamenyekanishije bikabaviramo gucibwa amande n’ibindi.
Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kudeclara azaba ari ibihumbi 50 mu gihe ubusanzwe mu itegeko rya 2019 yacibwaga ibihumbi 100. Umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi 6 we azacibwa amande angana na 0.5% na ho nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by’agaciro k’umusoro n’ubundi agomba kwishyura kandi na wo awutange.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba igihugu batarindiriye guhanwa.
Ingingo uko ari 106 zigize itegeko rigena uburyo bw’isoresha zose zatowe.
Iri tegeko nirimara gusohoka mu igazeti ya Leta rizasimbura iryakoreshwaga ryari ryaratowe tariki 18/9/2019. Usibye iri tegeko rivugurura muri rusange ibijyanye n’ibihano, andi mategeko 5 arimo kuvugururwa ku bijyanye n’ibipimo by’imisoro inyuranye itangwa n’abasora.