Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ntitugomba kurambirwa gukora ubushakashatsi ku mirire n’ubuhinzi- Jeannette Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ntitugomba kurambirwa gukora ubushakashatsi ku mirire n’ubuhinzi- Jeannette Kagame

igire
igire Yanditswe June 25, 2023
Share
SHARE

Ntitugomba kurambirwa gukora ubushakashatsi ku mirire n’ubuhinzi- Jeannette Kagame
Mu binyejana byinshi byabanje ubwo abantu bari bake ku Isi, byarorohaga kubaho badahangayikishijwe n’ibibatunga kuko hari ibyimezaga aho ubuhinzi butangiriye bakeza ibibasagutse bitabasabye amafumbire n’imiti, ariko uko abantu barushaho kwiyongera ni ko ubutaka bukunduka, kandi ibyo bakenera kurya byiyongera.
Ku wa 15 Ugushyingo 2022, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umubare w’abatuye Isi wageze kuri miliyari 8, bisobanuye ko n’ibikorwa bya muntu bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima birushaho kwiyongera birimo n’ibyangiza ubutaka, ibisembura imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

By’umwihariko, mu Rwanda nk’igihugu gifite ubuso buto, abaturage bamaze kurenga miliyoni 13 kandi biteganywa ko bazaba barenga miliyoni 22 mu mwaka wa 2025 nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Abo baturage bazaba batuye he, batunzwe n’iki mu gihugu gifite ubutaka butiyongera? Kugira ngo babeho bafite ibibatunga bihagije, bibasaba gutekereza ibirenze gutegereza cyimeza, guhinga imyaka ikuzwa n’imvura gusa cyangwa gukora ubuhinzi bwa gakondo, ahubwo bagahanga udushya turushaho gutanga umusaruro mwishi ku buso buto.

Ibyo bigomba kujyana n’imicungire inoze y’ubutaka, kongera ubumenyi n’ubushakashatsi buhoraho, ari na yo mpamvu Madamu Jeannette Kagame asanga hadakwiriye kurambirwa mu gushyigikira ubwo bushakashatsi, kunoza ubuhinzi n’ubworozi, kubaka ubudahangarwa no guharanira iterambere rirambye.

Ati: “Ntitugomba na rimwe kurambirwa, mu gukoresha ububasha dufite, umutungo wacu n’ubushobozi bw’aho tubasha kugera, mu gushyigikira ubushakashatsi ku mirire n’ubuhinzi, no gushyira mu bikorwa gahunda zacu bwite mu buhinzi, kuboneza imirire, kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no guharanira imibereho myiza.”

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bwatanzwe n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, mu birori byo guhemba imishinga 15 ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahize abandi mu mishinga itanga icyizere mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Uwo muhango wabereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/ RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatanu taliki ya 23 Kamena 2023.

Umutoni yakomeje agaruka ku mibare igaragaza ko hafi 50% by’urubyiruko rw’u Rwanda rufite imyaka iri hagati ya 16 kugeza kuri 30 rufite imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ariko hakaba harimo benshi batabona inyungu kubera ubutaka buto bakoreraho, ubushobozi buke, imyuzure, amapfa no kutagera ku nkunga zabafasha kuzahura ibikorwa byabo.

Ni muri urwo rwego, Umuryango Imbuto Foundation watangije amarushanwa yiswe “Imali AgriBusiness Challenge” agamije gushyigikira urubyiruko rwiyemeje gushora imbaraga mu bucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga udushya dukemura ibibazo bihari.

Mu gutangiza ayo marushanwa, Imbuto Foundation yafatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Amajyambere (UNDP), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO), mu guha urubuga urubyiruko rwo gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Umutoni na we yagize ati: “Ubuhinzi buratugize natwe tukabugira. Nubwo twese dutunzwe n’ubuhinzi ariko hari ababikora nk’akazi kabo ka buri munsi tugomba kwegera, nk’urubyiruko rufite ubumenyi mu buhinzi, kugira ngo tubafashe kuvugurura ubuhinzi bujyanye n’icyerekezo cyacu.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse, ashimangira ko ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi mu buhinzi biri mu guhanga udushya no kugendana n’ibihe.

Yagize ati: “Izo ngorane zongerera imbaraga ubushake bwo kwinjiza urubyiruko mu rugendo rwo kubaka umusingi w’ibisubizo no kuyobora ikoranabuhanga rigezweho mu guharanira ahazaza h’ubuhinzi bw’u Rwanda. Urubyiruko rwacu rukwiye guhora ruzirikana ko ukwiyemeza, umwuka wo guhanga ibishya n’iterambere ry’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi bishoboka.”

Yakomeje asaba urubyiruko kwibanda mu buhinzi butangiza ibidukikije, ubwifashisha ikoranabuhanga (agri-tech), kongerera agaciro umusaruro, ikoranabuhanga riramba ryo kuhira, kohereza mu mahanga umusaruro ugezweho w’ubuhinzi n’ibindi bikorwa bigezweho biboneka mu ruhererekane rw’ubuhinzi.

Asanga nanone ibitekerezo bishya bikwiye kurindwa no gushyigikirwa, binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, iz’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage muri rusange.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 25, 2023 June 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?