Inteko Ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EALA yatangaje ko idashobora kwivanga mu bibazo bya politiki biri hagati ya Congo n’u Rwanda kuko byaba bihabanye n’amategeko ayigenga. Icyakora inteko ya EALA yagaragaje icyifuzo cy’uko ibibazo bya Congo n’u Rwanda byarangira vuba kugira ngo ibikorwa by’umuryango wa EAC birusheho kugenda neza.
Ibi ni ibyagarutsweho mu Kiganiro EALA yagiranye n’itangazamakuru cyabereye I Kigali gisobanura imirimo y’inama y’iyi nteko iri kubera mu Rwanda.
U Rwanda na Congo akaba ari ibihugu binyamuryango mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ariko bikaba bidakunze gucana uwaka kubera intambara ziri mu burasirazuba bwa Congo u Rwanda rugashinjwa kuba nyirabayazana w’izo ntambara.
Ni mugihe kandi nta mudepite n’umwe uhagarariye Repuburika iharanira demokarasi ya Congo muri iyi nama, kubera ko mbere y’uko itangira abadepite bo muri Congo banditse bavuga ko batazayitabira ngo kubera impamvu z’umutekano wabo.
Umwanditsi wa EALA, Lumumba Obatre yabwiye The Citizen ko abadepite bahagarariye Congo bamaze kwandikira Perezida wa EALA, bamumenyesha ko batazitabira imirimo y’inteko iteganyijwe i Kigali, ku mpamvu z’umutekano wabo.
Abadepite ba Congo bagaragaje ko batizeye umutekano wabo mu Rwanda kubera ibibazo by’umwuka mubi uri hagati ya Congo n’u Rwanda, byazamutse ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.
Si ubwambere Congo ibujije Abadepite bayihagarariye muri EALA kwitabira ibikorwa bibahuza n’u Rwanda kubera ko no muri Gashyantare 2023, banze kwitabira ibyabereye i Kampala n’i Kigali.
Ni impamvu Leta y’icyo gihugu ivuga ko zishingiye ku kuba nta mutekano wabo bizeye ndetse zikanashingira ku bibazo icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Icyo gihe, Perezida w’Inteko ya EALA, Ntakirutimana Joseph, yavuze ko bibabaje kuba abahagarariye RDC muri EALA batitabira ibikorwa by’iyi Nteko bitwaje ko bafitanye ibibazo n’ u Rwanda yongeraho ariko ko hari icyizere ko ibintu bizagenda bihinduka.